skol
fortebet

Arsenal yamaze gusinyisha myugariro witwaye neza mu Bufaransa

Yanditswe: Tuesday 01, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Arsenal yatangaje ko yamaze gusinyisha Gabriel Maglhaes imukura muri Lille kuri miliyoni 26 z’amapawundi nyuma y’igihe ibinyamakuru bitangaje ko bamaze kumvikana.

Sponsored Ad

Mu mashusho iyi kipe yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter,yavuze ko uyu munya Brazil yamaze kwerekeza muri iyi kipe gufatanya n’abandi bakinnyi bo muri iki gihugu bamaze kugwira.

Uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’imyaka 6 ndetse agomba kwambara nimero 6 ku mugongo we mu mwaka w’imikino utaha.

Uyu mukinnyi yakiriwe neza na bene wabo,David Luiz na Willian bagaragaye muri video iyi kipe yashyize hanze bari kumwifuriza ikaze.

Mu mwenda w’ikipe ya Arsenal,Gabriel yabwiye aba bakinnyi ati “Muraho basore.Ndishimye cyane kuba ndi kumwe namwe hano.Reka tubibyaze umusaruro.Sinabasha kwihangana,mureke dutware ibikombe.Twatangiye neza.”

Umutoza Arteta avuga ku isinya rya Gabriel yagize ati “Ni myugariro ufite ubuhanga budasanzwe kandi uzadufasha gukomeza ubwugarizi bwacu no gukorera hamwe.Ari muri Lille yagaragaje ko afite ubuhanga budasanzwe kandi dutegereje kumubona akomeza gutera imbere mu ikipe ya Arsenal.”

Uyu musore yifuzwaga n’amakipe akomeye arimo Manchester United na Napoli,kubera urwego rwo hejuru yagaragaje gusa byarangiye Arsenal ariyo imwegukanye.

Gabriel Magalhaes yakinnye imikino 23 mu mwaka w’imikino ushize,afasha Lille kurangiza ku mwanya wa kane mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus kiyogoza isi na shampiyona ya Ligue 1 igahagarikwa burundu.

Arsenal iri kongera imbaraga mu bwugarizi nyuma y’aho irangije ku mwanya wa 8 bitewe n’ubwugarizi bwayo bwari ku rwego rwo hasi cyane.Mu mwaka w’imikino ushize yinjijwe ibitego 48 muri Premier League.

Arsenal na Lille bakomeje gukorana neza kuko mu mwaka ushize aribwo yaguze Nicolas Pepe kuri miliyoni 72 z’amapawundi ariko agomba kwishyurwa mu byiciro.

Iyi kipe yamaze kugura myugariro witwa William Saliba muri Sainte Etienne wiyongera kuri Pablo Mari,David Luiz,Rob Holding na Mustafi basanzwe bakina hagati mu mutima w’ubwugarizi.

Arsenal yari ihanganye na Manchester United nayo yifuzaga uyu mukinnyi kugira ngo aze gufatanya na Maguire na Lindelof badafite umukinnyi ukomeye ubasimbura.

Arsenal ikomeje kwiyubaka cyane kuko mu minsi ishize yaguze umunya Brazil,Willian wakinaga mu ikipe ya Chelsea.

Iyi kipe irashaka kwitwara neza mu mwaka w’imikino utaha nyuma y’aho ushize yatwaye FA Cup itsinze Chelsea FC ibitego 2-1,ikanatwara Community Shiel itsinze Liverpool kuri penaliti.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa