skol
fortebet

Arsenal yasezerewe rugikubita muri Europa League Manchester United iha abafana bayo ibirori

Yanditswe: Friday 28, Feb 2020

Sponsored Ad

Mu mukino w’iminota 120,Arsenal yongeye gutenguha cyane abakunzi bayo isezererwa muri 1/32 cya UEFA Europa League ku kibuga cyayo na Olympiacos ku bitego byinshi yatsindiwe mu rugo kuko yatsindiwe mu rugo 2-1 yaratsindiye hanze 1-0.

Sponsored Ad

Mu mukino ubanza Arsenal yatsindiye mu Bugereki igitego 1-0 cya Lacazette ariko yageze ku kibuga cyayo yizeye gukomeza bitayigoye ariko nyuma y’iminota 120 abakinnyi bayo barize karahava.

Olympiacos yaje muri uyu mukino iri hejuru kurusha Arsenal,yitwaye neza mu minota 90 ubwo yishyuraga iki gitego yatsindiwe iwayo ibifashijwemo na myugariro Pape Abou Cisse ku munota wa 53.

Iki gitego cyaturutse ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Arsenal batitaye ku gufata uyu myugariro wari uhagaze wenyine mu rubuga rw’amahina ubwo haterwaga iyi koloneri yarangiza agatsindisha umutwe.

Arsenal yari ku rwego rwo hasi cyane kugeza naho muri iyi minota 90 yateye ishoti rigana mu izamu inshuro 1 gusa kuri 3 za Olympiacos zirimo n’umupira yateye ukurwamo n’umutambiko.iminota 90 yarangiye Olympacos itsinze igitego 1-0.
Hahise hakurikiraho iminota wa 30 y’inyongera yaranzwe no kwiharira umukino kwa Arsenal yarushaga cyane Olympiacos ariko ibitego birabura.

Ku munota wa 113 w’umukino,Kapiteni wa Arsenal Pierre-Emerick Aubameyang yahaye icyizere abafana ubwo yatsindaga igitego cyiza cyane yikaraze mu kirere nyuma y’umupira wari utewe mu rubuga rw’amahina na Ozil,myugariro wa Olympiacos awugaruza umutwe wisangira Aubameyang aratsinda.

Ku munota wa nyuma w’umukino [120],myugariro wa Arsenal yahereje umupira umunyezamu Leno atinda kuwutera imbere niko gusatirirwa n’umukinnyi wa Olympiacos wahise awumushota hahita haboneka koloneri.

Iyi koloneri yabyariye ibibazo bikomeye Arsenal kuko yatewe ba myugariro bakuraho umupira, uragenda usanga uwitwa Giorgos Masouras wari uhagaze inyuma y’urubuga rw’amahina,akata neza umupira ba myugariro ba Arsenal bari bahagaze nabi bananirwa gucunga Youssef El Arabi wahise abatsinda igitego cyabashenguye cyane.

Nyuma y’iminota 120 hongeweho 2 yagombaga guhoza abafana ba Arsenal amarira kuko ku munota wa 2,Pierre-Emerick Aubameyang yiherewe umupira na myugariro wa Olympiacos ari wenyine n’izamu rirangaye awutera hanze birangira Arsenal isezerewe ityo.

Ku rundi ruhande,Odion Ighalo yatangiye kwiyereka abakunzi ba Manchester United kuko yatsinze igitego muri 5-0 iyi kipe ye yanyagiye Club Brugge.Iki gitego yagituye mushiki we uherutse gupfa mu Ukuboza umwaka ushize.

Uretse Ighalo,abandi batsindiye United ni Bruno Fernandes kuri penaliti, Scott McTominay na Fred watsinze ibitego 2.Umukino ubanza wabaye 1-1.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa