skol
fortebet

Arsenal yashyizeho kapiteni mushya usimbura Granit Xhaka watutse abafana

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Unai Emery, yamaze kwambura igitambaro cy’ubukapiteni Umusuwisi Granut Xhaka waherukaga gutuka abafana bari bamaze igihe bamwibasira gihabwa umunya Gabon Pierre Emerick Aubameyang wari umwungirije.

Sponsored Ad

Unai Emery utamerewe neza,yahisemo kugabanya umujinya w’abafana yambura Granit Xhaka igitambaro cy’ubukapiteni yatesheje agaciro ubwo yatukaga abafana mu mukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Crystal Palace ibitego 2-2 mu minsi 10 ishize.

Umujinya wa Xhaka wari umaze igihe atukwa n’abafana waje kumurenga muri uyu mukino ubwo yasimbuzwaga bakamuvugiriza induru bituma atuka abafana ngo “f*** off.”

Uku gutuka abafana kwazamuye impaka ndende mu binyamakuru no mu bafana benshi bahuriza ku kintu kimwe cy’uko uyu Musuwisi yamburwa ubukapiteni aho byarangiye buhawe Pierre Emerick Aubameyang.

Arsenal yashinjwe cyane kutagira abakinnyi b’abayobozi mu kibuga ariyo mpamvu hatowe nibura uhagaze neza kurusha abandi Pierre Emerick Aubameyang ngo abe umuyobozi.

Kuwa Gatandatu ushize,Aubameyang yujuje igitego cya 50 muri Arsenal bituma aba umukinnyi wa mbere ubitsinze mu mikino mike kuko yabitsinze mu mikino 118 ugereranyije n’abandi barimo n’umunyabigwi Thierry Henry.

Xhaka yari yatowe n’abakinnyi bagenzi be ngo abe kapiteni ariko byarangiye yambuwe izi nshingano kubera iyi myitwarire mibi.

Unai Emery yabwiye abanyamakuru ati “Naganiriye nawe muri iki gitondo mubwira ko nafashe umwanzuro wo kumukura mu ba kapiteni bo mu ikipe.Yemeye umwanzuro nafashe kandi nabibwiye abandi bakapiteni dufite.Ubu dufite Aubameyang, Hector, Lacazette na Ozil.”

Arsenal igomba gukina na Vitoria kuri uyu wa Gatatu muri Europa League aho iraza kuyoborwa na Hector Bellerin cyane ko Aubameyang atari mu bakinnyi bagomba gukina uyu mukino wigijwe imbere.

Granit Xhaka ntabwo azigera akinira Arsenal muri iki cyumweru ifitemo uyu mukino wa Vitoria n’uwa Leicester muri Premier League.




Aubameyang yagizwe kapiteni wa Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa