Arsenal yatiye umunyezamu wa kabiri utanga icyizere kurusha uwo yari ifite
Yanditswe: Friday 22, Jan 2021
Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yatiye umunyezamu w’umunya Australia witwa Mat Ryan wakiniraga Brighton&Hove Albion kugira ngo ayikinire amezi 6 ari imbere mu rwego rwo gusimbuza uwitwa Runar Alex Runarsson wayitengushye isezererwa nabi muri Carabao Cup itsinzwe na Manchester City ibitego 4-1.
Arsenal yashakaga umunyezamu nibura Wabasha gusimbura Bernd Leno wa mbere,yagiye muri Brighton itira uyu Ryan utari ukibona umwanya ubanza mu kibuga kugira ngo aze kuyifasha kuziba icyuho cyane ko uyu Runarsson ariwe wari usigaye kandi nta cyizere afitiwe.
Akimara kwerekanwa,Mat Ryan,yagize ati “Nasinyiye ikipe nakuze mfana Arsenal,
Umuyobozi wa Tekinike wa Arsenal,Edu yagize ati “Mat n’umunyezamu ufite ubunararibonye wagaragaje ko afite impano mu Bwongereza kandi akinira imikino myinshi Australia.
Mat azatwongerera imbaraga mu ikipe kubera ubunararibonye bwe n’ubumenyi afite bwo gukina ku rwego rwo hejuru.”
Uyu munyezamu yaguzwe nyuma y’aho uwari uwa 3 witwa Matt Macey yerekeje mu ikipe yitwa Hibernian,hagasigara Runarsson n’ubundi bigaragara ko ari hasi cyane.
Umutoza Arteta nawe yashimye uyu munyezamu Ryan yaguriwe ati “Tuzi neza Mat kubera ukuntu yitwaye muri Brighton mu myaka ishize.Azazana inyongera nziza mu ikipe.
Mat afite ubunararibonye muri Premier League kuko amaze kuyikinamo imikino irenga 100 ndetse akitwara neza mu kibuga no hanze yacyo.
Mat w’imyaka 28 yakiniye Brighton imikino 128 nyuma yo kuyigeramo muri 2017 avuye muri Valencia.Azambara nimero 33 muri Arsenal.
Arsenal iri hafi kumvikana na Real Madrid kugira ngo ibatize umukinnyi wayo ukina inyuma ya ba rutahizamu witwa Martin Odegaard.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *