skol
fortebet

Arsenal yemeye kurekura akayabo ka miliyoni 72 z’amapawundi kuri rutahizamu w’umunyafurika

Yanditswe: Saturday 27, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal imaze kwica impiri yari iyiziritse mu mufuka yemera gutanga miliyoni 72 z’amapawundi kuri rutahizamu w’umunya Cote d’Ivoire,Nicolas Pepe wifuzwaga n’amakipe menshi akomeye ku isi.

Sponsored Ad

Arsenal yemeye kwishyura Lille uyu mukinnyi yakiniraga aka kayabo mu myaka 5,bituma ubuyobozi bwayo bwemera kugurisha uyu rutahizamu w’imyaka 24.

Nicolas Pepe uca ku ruhande rw’iburyo asatira cyangwa se agakina nka rutahizamu iyo ikipe ikoresheje uburyo bwa 4-4-2,araza gusinyira Arsenal mu masaha hagati ya 24 na 48 nkuko ikinyamakuru cyizerwa cya BBC kimaze kubitangaza.

Umutoza Unai Emery yari amaze igihe kinini yifuza umukinnyi uca ku mpande yihuta cyane ndetse atera atsinda ibitego ariyo mpamvu yaguze Nicolas Pepe mbere ya Zaha wari uhenze cyane.

Nicolas Pepe n’umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane mu mwaka w’imikino ushize mu Bufaransa kuko yatsinze ibitego 23 ndetse arangiza ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi nyuma ya Mbappe.

Arsenal ikubise inshuro ikipe ya Napoli yari yamaze kwemera amafaranga Lille yasabaga kuri Nicolas Pepe ariko uyu mukinnyi n’umuhagarariye bayibwira ko yifuza kwikinira mu Bwongereza.




Nicolas Pepe yamaze kwerekeza mu ikipe ya Arsenal kuri miliyoni 72

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa