skol
fortebet

Arsenal yigiriye inama ikomeye yo kwikiza Mesut Ozil uhembwa adakina

Yanditswe: Sunday 09, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal imaze igihe ihangana n’umushahara w’ibihumbi 350 by’amapawundi yishyura Mesut Ozil ku cyumweru ariyo mpamvu yafashe umwanzuro wo kumwishyura Miliyoni 18 z’amapawundi akigendera.

Sponsored Ad

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo ku mugabane w’i Burayi nuko ikipe ya Arsenal ishaka gutandukana na Mesut Ozil muri uyu mwaka ariyo mpamvu ngo iri gushaka uko yamwishyura amafaranga y’umwaka wose akajya gushaka ahandi akina.

Ozil ntabwo arakina umunota n’umwe nyuma y’aho imikino isubukuriwe ariko we avuga ko yifuza kuguma muri Arsenal amasezerano ye akarangira muri 2021.

Uyu mushahara w’umurengera Mesut Ozil ahembwa,utuma n’amakipe yose amwifuza akuramo akayo karenge kuko yavuze ko atakwemera kuwugabanya.

Uyu mugabo ufite inkomoko muri Turkia yabuze n’ikipe imutira Arsenal ngo nibura aya mafaranga agabanuke ariyo mpamvu yabaye umutwaro uremereye kuri iyi kipe yo mu mujyi wa London.

Arsenal iherutse guhagarika abakozi 55 bayo ivuga ko ifite ikibazo cy’ubukungu cyatewe na Coronavirus,bibabaza cyane abakinnyi bayo ndetse basaba guhura n’ubuyobozi cyane ko mu minsi yashize biyemeje kugabanya umushahara kugira ngo hatagira umukozi wo hasi wirukanwa.

Bivugwa ko iyi kipe ishobora kurekura abakinnyi benshi mu rwego rwo kubashakamo amafaranga yo kwiyubaka barimo Matteo Guendouzi, Sokratis Papastathopoulos, Ainsley Maitland-Niles,Sead Kolasinac,na Mesut Ozil.

Arsenal irifuza kandi abakinnyi barimo Willian,Gabriel Magalhaes,Philippe Coutinho na Thomas Partey.

Mesut Ozil yageze muri Arsenal mu mpeshyi ya 2013 aguzwe akayabo ka miliyoni 42 z’amapawundi muri Real Madrid.

Mesut Ozil yafashije Arsenal gutwara FA Cup 3 ndetse ayifasha kurangiza ku mwanya wa 2 mu mwaka w’imikino wa 2015-16 muri Premier League aho yarangije shampiyona atanze imipira 19 yabyaye ibitego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa