skol
fortebet

Arsene Wenger yahishuye ibyo benshi batamenye kuri gahunda yo kugura Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Monday 12, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Arsene Wenger watoje Arsenal imyaka isaga 22 yavuze ko ikintu cya mbere yicuza muri iyi myaka yose ari uko ataguze Cristiano Ronaldo ariko ngo yari yageze ku kibuga cya Arsenal ndetse banamutangarije mu myitozo.

Sponsored Ad

Arsene Wenger yavuze ko Cristiano Ronaldo yamuciye mu myanya y’intoki ndetse ngo aricyo kintu gikomeye yicuza gusa yemeza ko uyu munyabigwi w’umunya Portugal yageze ku kibuga cy’imyitozo cya Arsenal ndetse ngo yanahawe n’umwenda w’ikipe mbere gato y’uko asinya.

Mu mpeshyi ya 2003,amakipe akomeye yashakaga Cristiano Ronaldo ariko ku isonga hari Arsenal yari yaramurambagije ndetse na Arsene Wenger yari yamaze kumvikana na Sporting yakiniraga.

Wenger yavuze ko mbere y’uko Cristiano Ronaldo yerekeza muri Manchester United yabanje kugera ku kibuga cy’imyitozo cya Arsenal,asangira nawe ari kumwe na nyina Dolores ndetse ngo yanahawe umupira w’ikipe mbere y’uko asinya.

Wenger aganira n’ikinyamakuru The Guardian yabajijwe abakinnyi yicuza kub ataraguze agira ati “Ntabwo ari umwe ahubwo ni 50.Ku rundi ruhande,uwo byari hafi cyane ni Cristiano Ronaldo wasinyiye Manchester United.

Twagiranye amasezerano na Sporting hanyuma Manchester United itwara Carlos Queiroz nk’umutoza wungirije hanyuma bahise bazamura amafaranga twifuzaga kumutangaho baramutwara gusa twari twumvikanye.

Yahawe umupira w’ikipe ndetse twarasangiye we na nyina ku kibuga cy’imyitozo cyacu.Urwo n’urugero rumwe ariko hari n’izindi.Ikipe ikomeye iba ifite abakinnyi benshi yabuze.”

Mu minsi ishize nibwo Arsene Wenger yatangaje ko yari hafi gusinyisha abakinnyi barimo Zlatan Ibrahimovic,Yaya Toure,Lionel Messi n’abandi ariko arabareka kugira ngo abone Cesc Fabregas.

Yagize ati “Nahuye n’ababyeyi ba Cesc mu gihe narimo no kurambagiza Messi na Pique.Twagerageje kubasinyisha bose ariko ntibyakunze twahisemo Cesc Fabregas kandi n’umukinnyi w’igitangaza.

Messi na Pique twababuze kubera ababahagarariye.Kuri Pique yahisemo kujya muri United naho Messi we FC Barcelona yanze kumurekura.Ntabwo nzi niba Messi we yarashakaga kuza kuko FC Barcelona yahagaritse ibiganiro hafi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa