skol
fortebet

Arsene Wenger yahishuye ikipe yicuza kuba ataratoje n’ibitaramenyekanye mu buzima bwe muri Arsenal

Yanditswe: Saturday 24, Oct 2020

Sponsored Ad

Umutoza Arsene Wenger wamaze imyaka 22 atoza Arsenal yongeye kugaruka mu binyamakuru agaruka ku buzima bwe muri iyi kipe yahinduye ubuzima bwe ndetse ahishura ko Real Madrid yamushatse 2 ngo ayitoze akabyanga.

Sponsored Ad

Ubwo yaganiraga na Daily Mail,Wenger yatangiye agira ati “Guhangana n’iby’ingenzi ariko ntabwo aribyo byibanze.Gutsinda bijyanirana no kugira imyitwarire myiza.

Avuga ku myitwarire ye na bagenzi be ku mikino,Wenger yagize ati “Natoje imikino 1,235 muri Arsenal.Nagerageje kwitwararika mu mikino 1,225 ariko 10 nitwaye nabi.Buri gihe sinicuza ku myitwarire yanjye Kuko nabikoze ndwanira ishyaka ikipe.

Rimwe na rimwe nabikoze nshotowe cyangwa se namagana imyitwarire ya bamwe.Hari imikino narengereye ariko ntabwo byageraga kure.

Kuri Mourinho yagize ati “Kuri we byajyaga bikomera ariko ubu byaratuje niyo mpamvu mu gitabo cyanjye navuze kuri Ferguson gusa kuko twese twavuye mu kazi.Ferguson yangaga gutsindwa nkanjye.Ntabwo nifuje kuvuga ku batoza nka Mourinho, Jurgen Klopp na Pep Guardiola kuko bakiri mu kazi.

Wenger abajijwe ku buzima bwo kwimukira ku kibuga Emirates,bwiganjemo kutagura abakinnyi bakomeye,yavuze ko imyaka 7 yashize bashora amafaranga bakuye mu bakinnyi bagurishijwe ndetse ko ikipe yarwanaga no gukomeza kubaho ndetse yemeje ko ibyo ibinyamakuru byavugaga ko yahawe amafaranga akayasubiza abayobozi atari byo kuko ngo ntayo yabaga yahawe.

Ati “Numvaga ko akazi kanjye ari ukurinda isura nziza y’ikipe uko bishoboka kose.Rimwe na rimwe nakoraga ibitandukanye n’ibyifuzo byanjye.Narabikoraga niyo nabaga ntemeranye n’ibyakozwe.Narinze isura nziza y’ikipe nubwo hari bamwe bari bayirimo bayishyiraga hanze.

Mwumvise amakuru ngo Arsenal yatanze miliyoni 100 z’amapawundi zo kugura abakinnyi ariko ntabwo byari byo.Hari ubwo bavugaga ngo batanze amafaranga bari kwirengera ubwabo ariko sinifuzaga kwinjira muri uwo mukino.Umupira urakomera kabone nubwo mwaba mwunze ubumwe gusa iyo mutandukanye biba nko kurira umusozi wa Everest.

Mu buzima uhura n’abanyabwenge n’abafite umutima ukomeye.Hari nubwo uhura n’abaswa iyo bitagenze neza birengera ubwabo.Biracyariho n’ubu.

Mu mupira imanza zicibwa nyuma y’umukino,ku mukino wa nyuma.Ni iby’ingenzi gutsinda kandi ugatsinda wemeza buri wese nkuko nabikoraga ariko rimwe na rimwe ukenera intego z’igihe kirekire n’iz’igihe gito.Amarangamutima ajyana n’abafite intego z’igihe kigufi ariko abanyembaraga bakunda intego z’igihe kinini.”

Wenger yavuze ko yari agiye kuva muri Arsenal muri 2007 ubwo uwari umuyobozi we David Dein yirukanwaga gusa ngo yahisemo kuguma mu ikipe kugira ngo ayifashe mu bihe bikomeye yari irimo byo kwimukira kuri stade nshya ndetse nta mafaranga ifite.

Avuga ku makipe yamushatse yagize ati “Nari kubabaza Arsenal iyo ngenda.Nari mfite amakipe ankeneye. Real Madrid yanshatse kabiri, Paris Saint-Germain nayo gatatu kimwe n’ikipe y’Ubwongereza.Uba wifuza ko buri wese mu ikipe agushyigikira,iyo bitabaye biba bikomeye.”

Wenger yavuze ko yakuze akunda Real Madrid ati “Real Madrid niyo kipe yo mu bwana bwanjye.Ubwo yanshakaga nari mu kazi ko kuvana Arsenal muri ibyo bihe bikomeye yarimo,ariko ubu nishimira umwanzuro nafashe.Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez,na n’ubu aracyabwira buri wese ati “Uriya niwe mugabo wampakaniye inshuro 2.

Nabereye ikipe umwizerwa.Nayigize ikigo gikomeye ku isi uko nshoboye kose kandi ubu iriyubashye.Ibikombe nibyo bivugwa gusa ariko njye ntekereza ko ikiramba ari uburyo wazamuye ikipe,agaciro wayihaye.

Njya numva iyo utatsinze abantu barakara cyane nkuko byagenze kuri Stoke muri 2014.Ibyo ntabwo binca intege,ahubwo ndibaza nti “ni gute waba igicucu kuri urwo rwego?.”

Wenger w’imyaka 71 yavuze ko nubwo yamaze imyaka 22 muri Arsenal,abonye akazi mu Bwongereza mu yindi kipe yabitekerezaho akaba yayitoza.

Ati “Nashyize ku musozo imyaka 22 namaze ntoza Arsenal.Bivuze ko twasangiye kubabara,nari nkeneye umwanya wo gutekereza,icyiza n’ikibi.Ntiwahasubira.Ntabwo nzi aho najya gutoza.Ku myaka yanjye igihe kiri kugenda ariko nabitekerezaho.

Gutoza mu Bwongereza biragoye gutoza indi kipe.Mfitanye igihango na Arsenal kandi niko bizahora.Iyo mbonye umwenda wa Arsenal ndavuga nti twe.Ndacyavuga “twe”.Kujya ahandi birashoboka.Gusa simbizi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa