skol
fortebet

Arsene Wenger yahishuye umugambi ukomeye yari afite mbere yo kwirukanwa muri Arsenal

Yanditswe: Saturday 03, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Arsenal,Arsene Wenger w’imyaka 70 yatangaje ko nubwo yirukanwe muri iyi kipe mu mwaka wa 2018,atashakaga kugenda ndetse ngo umugambi we wari uwo kuyigumamo igihe kinini cyane kirenze imyaka 22 yari ayimazemo.

Sponsored Ad

Arsene wahishuye ko yirukanwe nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwo bwari bwavuze ko habaye kumvikana,yavuze ko yari afite gahunda yo kuguma muri iyi kipe indi myaka myinshi kurusha iyo yari ayimazemo.

Uyu mugabo wirukanwe muri 2018 amaze gutwara shampiyona 3,FA Cup 7 na stade yubakiye iyi kipe ku mbaraga ze,yavuze ko atashakaga kuva muri iyi kipe yari yarihebeye.

Nyuma y’aho Arsenal yimukiye Emirates Stadium ivuye Highbury muri 2006,yasubiye inyuma cyane bituma abakinnyi bakomeye batangira kuyivamo ari nako Wenger avugirizwa induru byanamuviriyemo kwirukanwa.

Wenger ubu ushinzwe iterambere rya ruhago muri FIFA,yavuze ko yakabaye yaravuye muri Arsenal mbere kubera amakipe yamwifuzaga ariko yafashe imyanzuro yagiriye ikipe akamaro.

Ati “Birashoboka ko nari kuyigumamo igihe kirekire birenzeho ariko ntabwo mbizi.Nari mfite ubushake bwinshi nkubwo nari mfite nkiyigeramo.Ntekereza ko nayoboye ikipe iri mu bihe bibi nkayigeza ku ntsinzi.

Ku ruhande rumwe bamwe bavuga ko ushaje cyane ariko ntibarebe ibyo uri gukora.Nahaye ikipe ibyo nari mfite byose.Abafana ntabwo bari bacyishimye.Bamwe muri bo.Wabumva kuko ku myaka 22 abantu baba bifuza impinduka.”

Umutoza Wenger waganiraga na The Times,yavuze ko ikipe ya United yashatse kumuha akazi ariko abona abakunzi ba Arsenal batari kubyumva neza ndetse yavuze ko mbere yibazaga impamvu inshuti ye Sir Alex Ferguson,itahawe akazi muri United ariko ngo yabonye ko ari byiza kujya kure.

Ati “Ntabwo nzi impamvu atahawe akazi mu buyobozi [Sir Alex Ferguson].Nahoraga mvuga ko nzakomeza kugira uruhare mu ikipe ariko ubu numva impamvu ari byiza gukurikirana ibintu uri kure.

Bwa mbere byabanje kungora kubyakira,nyuma y’igihe nyobora ikipe neza uko bishoboka,ariko ubu ni byiza kuyikurikirana uri kure.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa