skol
fortebet

Arsene Wenger yanenze bikomeye abakinnyi bakiri bato ba Manchester United

Yanditswe: Friday 13, Sep 2019

Sponsored Ad

Umutoza Arsene Wenger wamaze imyaka 22 atoza Arsenal ariko kuri ubu akaba ari umushomeri,yabwiye abanyamakuru ko abana ba Manchester United avuga ko badakuze bihagije ndetse batari ku rwego rwo guhatana muri Premier League.

Sponsored Ad

Wenger yavuze ko abana ba Manchester United barimo Marcus Rashford,Mason Greenwood,Anthony Martial,Scott McTominay,Andreas Pereira na Jese Lingard batari ku rwego rwo guhatana n’ibigugu biri muri Premier League ndetse ngo ntabwo bazagera ku rwego rwa Ryan Giggs,David Beckham na Paul Scholes.

Muri uyu mwaka w’imikino,umutoza wa Manchester United Ole Gunnar Solskjaer yiyemeje guha icyizere abana bato akubaka ikipe y’igihe kirekire nkuko Sir Alexis Ferguson gusa mugenzi we Arsene Wenger yamubwiye ko nta kipe afite ndetse abana yahaye umwanya ntacyo bazamugezaho.

Yagize ati “Iyo urebye Manchester United ubona ko ifite imbaraga ariko ntabwo irabasha guhuza umukino.Birashoboka ko abakinnyi bayo badakuze bihagije ku buryo bakina umukino ukwiriye ikipe nka Manchester United.Icyo nicyo kibazo gihari.Uba ubona ko hari ikintu kiraboneka ariko ntabwo abakinnyi biteguye.

Icyo navuga iyo bakina uba ubona ko batiteguye guhatanira gutwara shampiyona.Ese babasha kugera ku rwego rumwe na Giggs,Beckham na Scholes?,ntabyo mbona.”

Manchester United ifite amanota 5 mu mikino 4 ya Premier League imaze gukina aho yatsinze umwe,inganya 2 itsindwa rimwe.

Ibitekerezo

  • Arsenel Wenger ndemeranya nawe cyane man united nabakinnyi bayo. Nabana ubona ko batarahuza umukino kuburyo badashobora guhatana namakipe na liver pool , man city ,Tottenham united nibanze yiyubake bihagije turebe united. Yo mumyaka ishije i

    Arsenel Wenger ndemeranya nawe cyane man united nabakinnyi bayo. Nabana ubona ko batarahuza umukino kuburyo badashobora guhatana namakipe na liver pool , man city ,Tottenham united nibanze yiyubake bihagije turebe united. Yo mumyaka ishije i

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa