skol
fortebet

Arsene Wenger yatangaje amakipe 2 aha amahirwe yo kwegukana UEFA Champions League y’uyu mwaka

Yanditswe: Tuesday 04, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Arsenal,Arsene Wenger usigaye akundwa na benshi mu busesenguzi yavuze ko amakipe 2 aha amahirwe yo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League uyu mwaka ari Manchester City na PSG.

Sponsored Ad

Iri rushanwa ryahagaritswe muri Werurwe kubera ukwiyongera kw’icyorezo cya Covid-19,rigiye gusubukurwa mu mpera z’iki cyumweru aho rizakinwa nk’imikino yo gukuranwamo mu gikombe cy’isi.

Abajijwe ikipe aha amahirwe yo gutwara UEFA Champions League uyu mwaka,Wenger yabwiye Europe 1 ati “Iyo ukina imikino na Atletico Madrid cyangwa Atalanta buri kimwe cyose kirashoboka.ariko kuri njye,Manchester City na PSG niyo mpa amahirwe bitewe n’imbaraga afite.

Mu by’ukuri PSG yasubiye inyuma gato ugereranyije n’uko yari imeze mu myaka 3 cyangwa 4 ishize."

wenger yavuze ko amakipe yose ari muri iri rushanwa yasubiye inyuma gusa urwego rw’irushanwa ruri hejuru cyane.

Iyi mikino izasubukurwa, Juventus yakira Lyon yari yayitsinze igitego 1-0 na Manchester City izakira Real Madrid yatsindiye muri Espagne ibitego 2-1.Iyi mikino izaba kuwa Gatanu nijoro.

Indi mikino izakomeza kuwa Gatandatu nijoro aho Napoli izasura Barcelona banganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza mu gihe Bayern Munich izakira Chelsea yatsindiye ku kibuga cyayo ibitego 3-0.

Amakipe arimo PSG, Atalanta, Atletico Madrid na Leipzig yamaze gukatisha itike ya ¼ kizakinirwa I Lisbon hagati ya 12-15 Kanama 2020.

Umurwa mukuru wa Portugal uzakira imikino ya kimwe cya kane, iya kimwe cya kabiri n’umukino wa nyuma ya UEFA Champions League. Yose izakinwa hagati ya tariki ya 12 n’iya 23 Kanama uyu mwaka mu gihe imikino ya kimwe cy’umunani yo kwishyura yari isigaye, izakinirwa aho yagombaga kubera.

Imikino yose isigaye muri kimwe cya kane na kimwe cya kabiri izaba uri ugukuranamo (nta mukino wo kwishyura), izabera ku bibuga bibiri byo muri Lisbon birimo Estadio da Luz na Estadio Jose Alvalade.

Champions League yakomwe mu nkokora na Coronavirus kuva tariki ya 11 Werurwe, ubwo imikino ya kimwe cy’umunani yari igeze hagati.

Irushanwa rya Europa League naryo rizakinwa muri ubu buryo bumeze nk’Igikombe cy’Isi, aho guhera muri kimwe cya kane imikino izabera mu Budage mu Mijyi ya Cologne, Duisburg, Düsseldorf na Gelsenkirchen muri uku kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa