Kigali

Arsene Wenger yatangaje ikipe yicuza kuba yaramushatse ngo ayitoze akabyanga

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 October 2019 Yasuwe: 3494

Umutoza Arsene Wenger watoje Arsenal imyaka 22 yose,yatangaje ko urukundo yakundaga iyi kipe yo mu majyaruguru rwamuhumye amaso bituma yanga akazi yahabwaga n’ikipe ya Real Madrid yari kumufasha gutwara ibikombe bikomeye.



Arsene Wenger yabwiye Bein Sports ko Real Madrid yamushatse inshuro nyinshi ariko yanga kuyerekezamo ariyo mpamvu yicuza cyane kuko ngo nibura yari gutwara ibikombe birenze ibyo yatwaye by’umwihariko UEFA Champions League.

Yagize ati “Nicuza ko naguranye imbaraga zo gutsinda izo kuba umwizerwa cyangwa se icyifuzo cyo kubaka ikipe nari mfitemo ijambo.Kubaka ikipe ubwo twubakaga stade nabiguranye kuba najya ahandi heza hari kumfasha gutwara ibikombe ndetse ubuyobozi ntibunshyirireho imipaka yo kugura abakinnyi.Ariko nishimira umwanzuro nafashe.”

Wenger yavuze ko rimwe na rimwe ajya yibaza niba imitoreze ye yari gukora muri Real Madrid,Ati “Kuva nkiri muto nakundaga gukora ibintu mu buryo nkunda gukoramo.Ubu ndibanza nti “Ese nari kubikora neza cyangwa oya?.Numva ko muri Arsenal ariho naboneye ibyo nari nkeneye mu buryo nifuzaga gukoramo.

Ni gute nari guhindura nkajya mu ikipe isa n’ikomeye ariko ibamo kwishima guke,aho nari kuba mfite imbaraga nke ku ikipe [Muri Real Madrid].Niyemeje gukomeza kubaka inkuru y’urukundo rwanjye na Arsenal.”


Wenger yanze gutoza Real Madrid yarimo ibihangange bizwi ku isi yose

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lionel Messi yafashije Argentina gutsinda Brazil bahora bahanganye

Lionel Messi yatsindiye ikipe y’igihugu ya Argentine igitego cya mbere kuva...
16 November 2019 Yasuwe: 1467 0

Habaye inama idasanzwe mu ikipe ya As Kigali hafatirwamo imyanzuro ikomeye...

Kubera ko kuva shampiyona yatangira ikipe y’abanyamujyi AS Kigali ikomeje...
16 November 2019 Yasuwe: 3114 0

Umukino warangiye Sadate umutima wenda kumuvamo –KNC

Perezida wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles ntiyemera ko Rayon Sports...
16 November 2019 Yasuwe: 4893 0

Rayon Sports yatangaje ibizaba bigize Gikundiro Stadium n’akayabo gakenewe...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burashaka gukabya inzozi zo kubaka stade...
16 November 2019 Yasuwe: 4923 0

Minisitiri mushya wa Siporo Munyangaju yabwiwe ikintu gikomeye asabwa...

Mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati y’uwahoze ari minisitiri w’umuco...
16 November 2019 Yasuwe: 1607 0

Reba numero z’imyambaro mishya abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bagiye...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, habaye umuhango wiswe Rayon Sports Day,...
16 November 2019 Yasuwe: 2764 0