skol
fortebet

AS Kigali irajyana abakinnyi benshi Kampala kugira ngo itazaba nka KCCA bazahura

Yanditswe: Saturday 02, Jan 2021

Sponsored Ad

AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi irajyana muri Uganda mu guhangana na KCCA mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ry’iri rushanwa.

Sponsored Ad

Umukino ubanza ntiwabaye kubera ko KCCA yabuze abakinnyi 15 bategekwa na CAF ngo ikipe ikine cyane ko abakinnyi bayo benshi barimo n’abanyezamu bose banduye Covid-19.

Uku kubura abakinnyi kwa KCCA kwatumye iterwa mpaga y’ibitego 2-0 ndetse ikaba isabwa gutsinda AS Kigali 3-0 kugira ngo ikomeze.

Mu rwego rwo kwirinda ibibazo,AS Kigali yiyemeje kuajyana abakinnyi 23 kugira ngo yirinde ko hari abashobora guhura n’ibibazo bitandukanye birimo n’ibya COVID-19 bigatuma badakina.

Myugariro Bishira Latif utarakinnye imikino yose iheruka kubera uburwayi, yagarutse mu ikipe kimwe n’abandi barimo Ndekwe Félix na Sudi Abdallah.

AS Kigali izakina umukino wayo ku wa Gatatu idafite myugariro w’iburyo, Rusheshangoga Michel uheruka gusezera ku mupira w’amaguru akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Ahoyikuye Jean Paul ‘Mukonya’ ufite imvune.

AS Kigali irahaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Saba z’amanywa.

Umukino uzaba ku wa 3 Saa 15H00 ku isaha ya Kigali ku kibuga St Mary’s Kitende KCCA yatiye.

Urutonde rw’abakinnyi 23 umutoza Nshimiyimana Eric yitabaje:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa