skol
fortebet

AS Kigali yahagamye Rayon Sports iyibuza gusatira mukeba wayo APR FC

Yanditswe: Saturday 11, Jan 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yananiwe kwanikira Police FC bahanganye ku mwanya wa kabiri ubwo yanganyaga na AS Kigali 0-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamorambo.

Sponsored Ad

Rayon Sports ihanganye na mukeba wayo ndetse na Police FC mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona,yananiwe gutsinda AS Kigali mu mukino banganyije 0-0.

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports baje kuri uyu mukino biteze ko ikipe yabo itsinda igahita irusha Police FC amanota 3cyane ko yoyanganyije na Musanze FC igitego 1-1 ku munsi w’ejo ariko siko byagenze kuko nayo yatsikiye imbere ya AS Kigali.

Nkuko bigaragazwa n’umusaruro uvuyemo,aya makipe yombi yakiniye cyane hagati cyane gusa hagiye haboneka uburyo bwiza ba rutahizamu ntibabubyaze umusaruro.

Uyu wari umukino wa kabiri wa Sugira Ernest waherukaga guhesha amanota 3 Rayon Sports ayitsindira igitego 1-0 Gasogi United,ariko nabwo yinjiye asimbuye ku munota wa 46 w’umukino mugenzi we Sekamana Maxime.

Ku munota wa 35 w’umukino, Rayon Sports yabuze igitego cyabazwe ku mupira w’umuterekano watewe na Iranzi Bakame awukuramo, usanga Bizimana Yannick wari uhagaze mu rubuga rw’amahina awusubiza mu izamu ugarurwa na Rusheshangoga byarangiye.

AS Kigali nayo yabonye uburyo bukomeye ubwo ku munota wa 55 Ndekwe Felix yahaga umupira mwiza Luc Martel wari usigaranye n’umuzamu Kimenyi, ariko umupira awutera hejuru y’izamu.

Rayon Sports ntiyashoboye gusatira mukeba wayo APR FC,kuko igize amanota 35 ku mwanya wa kabiri wa kabiri wa shampiyona.Irarushwa amanota atatu na APR FC ya mbere ifite umukino na Bugesera FC kuri iki Cyumweru.AS Kigali igize amanota 19 ku mwanya wa 12.

Uko imikino yo kuri uyu wa Gatandatu yagenze:
As Kigali 0-0 Rayon Sports
AS Muhanga 0-1 Gicumbi
Marines 2-0 Gasogi United

Ibitekerezo

  • Intizanyo ndabona ibirimo neza. Gasenyi ino saison ntacyo nyizeza rwose. Ariko ntirirarenga da.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa