addresiya
Kigali
startimes

As Kigali yakomye mu nkokora Police FC iyibuza kwiruka inyuma y’igikombe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 March 2020 Yasuwe: 3176

Ikipe ya AS Kigali iri ku rwego rwo hejuru cyane mu gice cya kabiri cya shampiyona yihanije Police FC iyitsinda ibitego 2-0 iyibuza kwiruka inyuma ya APR FC na Rayon Sports ziyiri imbere mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona.



AS Kigali itaratsindwa n’ikipe nkuru muri iki gice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 22,yatsinze ibitego 2-0 Police Fc ibifashijwemo na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane na Kayitaba Bosco.

As Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 37 w’umukino ibifashijwemo na Nsabimana Eric Zidane wacitse ba myugariro ba Police FC,asigaranye n’umuzamu Gahungu amutera ishoti rikomeye n’ukuguru kw’imoso.

As Kigali yashimangiye intsinzi ku munota wa 04 mu minota 05 y’inyongera 05 bashyize kuri 90,ubwo Kayitaba Jean Bosco wagiyemo asimbuye Alexis Ortamal yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Ndekwe Felix awuroba umuzamu Gahungu,uruhukira mu nshundura.

Uku gutsinda kwa AS Kigali kwatumye iguma ku mwanya wa 06 n’amanota 32 mu gihe Police FC yo yagumye ku mwanya wa 03 n’amanota 43.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rutanga Eric yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri Police FC yamuhaye...

Ikipe ya Police FC yamaze gusinyisha uwari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports...
28 May 2020 Yasuwe: 2021 0

Fan Base ya Rayon Sports yatakarije icyizere Komite Nyobozi ya Munyakazi...

Ihuriro ry’amatsinda y’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports “Fan base...
28 May 2020 Yasuwe: 1561 0

Abraham Kellly wari umunyamabanga wa Rayon Sports yeguye ku mirimo...

Uwari Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Abraham Kelly wari umaze amezi...
28 May 2020 Yasuwe: 1372 0

Umuvugizi wa Rayon Sports yamaze kwegura ku mirimo ye

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,washyizweho na...
27 May 2020 Yasuwe: 3262 2

Bruno Fernandes yavuze amagambo asingiza bikabije Cristiano Ronaldo...

Umunya Portugal, Bruno Fernandes ukinira ikipe ya Manchester United...
27 May 2020 Yasuwe: 1098 0

RIB igiye gukora iperereza ku bibazo bya ruswa no kunyereza umutungo...

Urwego rw’igihugu rw’ubugezacyaha[RIB], rugiye gutangira iperereza ku birego...
27 May 2020 Yasuwe: 1792 0