skol
fortebet

AS Kigali yakoreye imyitozo ya mbere muri Uganda mbere yo gucakirana na Proline FC

Yanditswe: Friday 27, Sep 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yaraye ikoreye imyitozo ya mbere ku kibuga cya Lugogo mbere yo guhura na Proline mu mukino wo kwishyura mu mikino yo mu ijonjora rya kabiri ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup, uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Nzeri.

Sponsored Ad

AS Kigali yanganyije igitego 1-1 na Proline FC mu mukino ubanza wabereye I Kigali,yagiye muri Uganda ishaka gutsinda uyu mukino kugira ngo irebe ko yakwerekeza mu ijonjora rya nyuma rishobora kubafasha kugera mu matsinda bakarya amadolari ya CAF.

Nubwo AS Kigali yajyanye Haruna Niyonzima ntabwo azakina uyu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo saa 15:00 za hano I Kigali,kubera imyirondoro ye itandukanye CAF ifite.

Umutoza Nshimiyimana Eric wa AS Kigali,yavuze ko afite icyizere cyo kwitwara neza i Kampala nkuko yabigenje i Dar es Salaam asezerera KMC iwayo ku bitego 2-1 mu cyiciro giheruka.

Yagize ati “ Mu minota 90 isigaye y’umukino, tugiye kureba uko tuzitwara hariya dore ko twanagaragaje ko gutsindira hanze tubishoboye.Bizasaba imbaraga no gukora cyane no gushyira mu bikorwa ibyo tumaze iminsi twitoza, turizera ko bizaduha umusaruro i Kampala.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa