skol
fortebet

Aubameyang yagiye mu bwiherero hagati mu mukino bituma abafana ba Arsenal bamuseka [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 06, Dec 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Arsenal, Pierre Emerick-Aubameyang,yateye umujinya abafana ba Arsenal ubwo yavaga mu kibuga umukino ugeze hagati akerekeza mu bwiherero yamazemo umwanya agarutse asanga ikipe ye irasumbirijwe ndetse birangira inatsinzwe 2-1.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nibwo Arsenal yujuje umukino wa 7 idatsinda,bituma ibi ikipe ya mbere muri uyu mwaka w’imikino imaze igihe kingana gutya itarabona amanota 3.

Aubameyang yasohotse mu kibuga mu gice cya kabiri agiye mu bwiherero agaruka hashize iminota myinshi byatumye abafana bamwibasira kuri Twitter.

Umwe yagize ati “Aubameyang yagiye mu bwiherero [toilet] hagati mu mukino twatsinzwemo.”

Undi “Aubameyang yirunkanse yerekeza mu bwiherero.Yari afashe akaruhuko ko kujya mu bwiherero?.”

Ntabwo Aubameyang yigeze atangaza icyo yari agiye gukora hagati mu mukino gusa umutoza we Ljungberg yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite.

Yagize ati “Ntabwo nigeze menya ko yasohotse,namubonye agaruka nyuma y’iminota myinshi ari hanze.Iyo ushaka kugenda uba ushaka kugenda.

Aubameyang yiyongereye kuri Nacho Monreal wahoze akinira Arsenal,wagiye mu bwiherero umukino ugeze hagati ubwo Arsenal yakinaga na Napoli muri Europa League ishize.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa