skol
fortebet

Ba bantu bafashwe bari kureba UEFA Champions League mu gihe cyo kwibuka baganirijwe bararekurwa

Yanditswe: Wednesday 10, Apr 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Bushayija Francis, yavuze ko abanyarwanda 25 bafashwe bari kureba umukino wa UEFA Champions League mu gihe cyo kwibuka bibukijwe amabwiriza ajyanye no kwibuka,basubira mu ngo zabo.

Sponsored Ad

Inzego zishinzwe umutekano mu murenge wa wa Rukira mu Karere ka Ngoma, zaraye zifatiye abantu 25 mu rugo rw’uwitwa Mutabazi William,bareba imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, UEFA Champions league mu gihe cyo kwibuka,bajyanwa kuganirizwa kuri sitasiyo ya polisi yo muri uyu murenge barangije bararekurwa nkuko Gitifu Bushayija yabitangarije IGIHE.

Yagize ati "Ntibafunzwe twabaganirije barataha, nyuma yo gusanga bishe amabwiriza yo kwibuka. Ubu bose batashye bari mu ngo zabo ntawe ufunze."

Uyu mwanzuro ngo watewe n’uko ibyo aba bantu bafatiwemo atari icyaha, ahubwo ari ukurenga ku mabwiriza gusa.

Abantu 25 biganjemo urubyiruko nibo bafatiwe mu gikari barebera umupira mu gihe cyo kwibuka mu rugo rwa Mutabazi.Umukuru muri bo yitwa Bosenibo Jean afite imyaka 42 mu gihe umuto muri bo ari uwitwa Hitimana Elie na Muzatsinda Patrick bafite imyaka 18 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa