skol
fortebet

Ba rutahizamu babiri bakomeye mu Rwanda bamaze gusinyira ikipe ya Yanga Africans

Yanditswe: Wednesday 29, May 2019

Sponsored Ad

Ba rutahizamu babiri bakomeye muri shampiyona y’u Rwanda barimo Sibomana Patrick na Bigirimana Issa bamaze gusinyira ikipe ya Yanga Africans amasezerano y’imyaka 2 ndetse bahabwa akayabo k’amadolari.

Sponsored Ad

Aba basore babiri bagiye kuganira n’ubuyobozi bwa Yanga kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,bamaze kumvikana n’iyi kipe aho bivugwa ko bose bahawe akayabo k’ibihumbi 25 by’amadolari kugira ngo basinye ndetse ngo bazajya bahembwa umushahara uri hejuru y’ibihumbi 2 by’amadolari buri Kwezi.

Umutoza wa Yanga Mwinyi Zahera yishimiye imyitwarire y’abakinnyi bakomoka mu Rwanda nyuma yo gukorana na Haruna Niyonzima ndetse ngo na Kagere Meddie ukinira mukeba yamukoze ku mutima,ariyo mpamvu yemeye gusinyisha aba basore babiri.

Uretse aba bakinnyi bombi,Yanga Africans ngo irifuza umukinnyi wa Police FC,Mushimiyimana Mohamed kugira ngo nawe ajye kuyifasha guhangamura Simba SC imaze imyaka 2 ibatwara shampiyona.

Sibomana wakiniraga Mukura VS na Bigirimana Issa bahoze bakinana mu ikipe ya APR FC none bagiye gukinana mu ikipe ya Yanga Africans ifite abafana benshi kurusha andi makipe mu gihugu cya Tanzania.

Bigirimana Issa ntararangiza amasezerano mu ikipe ya APR FC ariyo mpamvu ngo ubuyobozi bwayo bwiteguye kumuhana bikomeye ndetse ngo bizamugora ko bamuha urwandiko rumurekura.



Bigirimana Issa na Sibomana Patrick bamaze gusinyira Yanga Africans

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa