skol
fortebet

Bakame ibyari byaramugoye muri COVID-19 yabikuyemo inyungu

Yanditswe: Saturday 16, May 2020

Sponsored Ad

skol

Ndayishimiye Eric Bakame wahoze ari umunyezamu wikipe ya rayon sport kugeza ubu akaba abarizwa muri as Kigali avuga ko ikintu cyamugoye muri ibi bihe bya COVID-19 ari ukuguma mu rugo yirirwana n’abana, gusa ngo na none byatumye aba hafi y’umuryango we amenyeramo byinshi atari azi.

Sponsored Ad

Tariki ya 14 Werurwe kuva mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa COVID-19, shampiyona yahise ihagarara, tariki ya 21 Werurwe abantu basabwe kuguma mu rugo batagira aho bajya mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo icyo cyorezo byatumye benshi baba hafi y’imiryngo ya bo.

Bakame yavuze ko kimwe mu bintu byamugoye cyane ari ukwirirwa mu rugo ari kumwe n’abana be bamubaza impamvu atakijya mu kazi.

Yagize ati“ nk’umuntu wazindukaga ajya mu kazi, byanze bikunze impinduka ntizabura nkuko uba usanzwe ukagenda ukamara nk’iminsi utari murugo rero ntago biba vyoroshye iyo bakubona bibaza impamvu utakigenda, njye gusa nanone usanga abana Marino Babaza Ibi bibazo kubera akenshi baba batazi ibijya mbere bakundaga kumbaza impamvu ntakijya mu kazi ngo habaye iki?”

Gusa ngo wabaye umwanya mwiza wo kuba hafi y’umuryango we bituma amenya byinshi atajyaga aha umwanya mu gihe yari adahari.

Bakame avuga ko yakomeje imyitozo ku giti cye nkuko abenshi babigenje muri iyi minsi kugira ngo akomeze abe fit maze umunsi shampiyona yasubukuwe izasange ameze neza ntakibazo afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa