skol
fortebet

Bakame yongeye gutsinda Rayon Sports bayitegeka kumwishyura miliyoni 7 FRW

Yanditswe: Saturday 26, Oct 2019

Sponsored Ad

Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame yaraye atsinze ikipe ya Rayon Sports FC mu rukiko rw’ubujurire rwa Nyarugenge nyuma yo kujuririra icyemezo cyari cyafashwe muri Gashyantare uyu mwaka n’urukiko rw’umurimo.

Sponsored Ad

Ndayishimiye wahoze ari umuzamu wa Rayon Sports ikamwirukana mu buryo budakurikije amategeko,yongeye kuyitsinda mu rukiko rw’ubujurire rwa Nyarugenge,ruyitegeka kumwishyura arenga miliyoni 7 FRW.

Bakame yareze Rayon Sports mu rukiko rw’umurimo rw’Akarere ka Nyarugenge muri Gashyantare uyu mwaka, asaba kwishyurwa imishahara y’amezi atanu atahawe n’iyi kipe ubwo yari mu bihano, anasaba indishyi z’akababaro kuko yasezerewe bidakurikije amategeko agenga abakozi hano mu Rwanda.

Bakame wahembwaga Frw 450 000 ku kwezi yishyuzaga Rayon Sports 2 250 000 z’amafaranga y’u Rwanda y’amezi 5, asaba Frw 450 000 yo kuba atarabonye icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, asaba kandi imishahara y’amezi 8 yari isigaye ku masezerano ye ingana na 3 600 000, Frw 800 000 y’umwunganizi mu mategeko n’andi 20 000 yatanzwe nk’ingwate y’amagarama y’urukiko, yose hamwe akaba 7 120 000 FRW.

Rayon Sports yategetswe kwishyura ibi byose ariko ntabwo yishimiye iki cyemezo cy’urukiko irakijuririra none yongeye gutsindwa.

Rayon Sports yahagaritse Ndayishimiye Eric muri Kamena umwaka ushize ashinjwa ubugambanyi, nyuma y’amajwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga uyu wari kapiteni wa Rayon Sports ari kuganira n’umwe mu bafana b’ikipe ya Rayon Sports.


Imyanzuro y’urukiko ku rubanza rwa Bakame na Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa