skol
fortebet

Abakinnyi ba Rayon Sports bakiriye inkunga bagenewe na SKOL muri ibi bihe bya Coronavirus

Yanditswe: Saturday 02, May 2020

Sponsored Ad

Uruganda rwenga inzoga rwa SKOL rwamaze kugoboka abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports ruha buri mukinnyi wayo ibihumbi 100 Frw n’agafuka k’ibiro 25 b’umuceri.Amakuru avuga ko iki gikorwa cyatwaye Frw 5,000,000.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda kigahagarika ubuzima hafi ya bwose harimo n’imikino muri rusange ariyo mpamvu ubuyobozi bw’uru ruganda bwatekereje kugoboka abakinnyi b’iyi kipe muri ibi bihe bya Coronavirus.

Byavugwaga ko uru ruganda rwagombaga gushyikiriza iyi nkunga aba bakinnyi guhera ku wa Kane, gusa byarangiye rubikoze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwifuzaga ko abakinnyi bemera iyi nkunga ya SKOL gusa byarangiye bayemeye.

Abakinnyi 17 batuye mu bice byo hanze y’Umujyi wa Kigali ugana mu Majyepfo, Kimisagara, i Nyamirambo no ku Mumena, nibo bagejejweho inkunga ku ikubitiro.

Bamwe mu bakinnyi bashyikirijwe inkunga yabo kuri uyu wa Gatandatu, cyane ko yagombaga guhabwa abakinnyi bose bafitanye amasezerano na Rayon Sports ndetse n’abatoza bose.

Amakuru avuga ko abakinnyi batatu barimo Rugwiro Herve, Samuel Ndiziye na Olekwei Commodore banze kwakira iyo nkunga kuko ngo itazwi n’ubuyobozi bw’ikipe.

Michael Sarpong uheruka gutandukana na Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bashyikirijwe iyi nkunga y’amafaranga ibihumbi 100 Frw n’umufuka w’umuceri w’ibilo 25.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira, SKOL izaha Rayon Sports miliyoni 33 Frw nk’igice cya kabiri cya miliyoni 66 Frw iyigomba buri mwaka hanyuma izindi 33 Frw zikaba zarishyuye umwenda iyi kipe yafashe mu mwaka ushize w’imikino.

Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports baheruka inkunga y’ibihumbi 100 Frw ku bafite imiryango n’ibihumbi 50 Frw ku ngaragu, bahawe n’amatsinda y’abafana b’iyi kipe yabigabanyije ngo abiteho. Iyi nkunga yatanzwe ikurikiye ibyiciro bibiri by’ibihumbi 50 Frw byatanzwe n’ikipe binyuze ku mafaranga yakusanyijwe n’abafana.

Hashize hafi imyaka itandatu SKOL ari umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports, iyiha miliyoni 66 Frw ku mwaka ndetse ikanatiza n’ikibuga cy’imyitozo mu Nzove.

Ibitekerezo

  • Skol yagize neza nifashe abo banyagihugu naho abayoboZi ibyo barimo sibyo.Ikindi nuko bibutse na Michael Sarpong kuko ni umurayon utavangiye kandi rwose abo byagezeho muryoherwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa