skol
fortebet

Barcelona yemeje Ronald Koeman nk’umutoza wayo mushya

Yanditswe: Wednesday 19, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona yamaze gutangaza ko Umuholandi Ronald Koeman wabaye umukinnyi wayo ukomeye ariwe wabaye umutoza wayo mukuru usimbura Quique Setien uherutse kubafasha gutsindwa ibitego 8-2.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 57 watozaga igihugu cy’ubuholandi,Ronald Koeman,yamaze guhabwa amasezerano y’imyaka 2.

Ronald Koeman yakiniye FC Barcelona imyaka 6 ayihesha UEFA Champions League yayo ya mbere ndetse anatwara LA LIGA inshuro 4.Muri rusange yatwaye ibikombe 10.

Ronald Koeman yageze ku kibuga cy’indege cya Josep Tarradellas Barcelona-El Prat Airport ku munsi w’ejo nyuma ya saa sita,aganira n’abayobozi ba FC Barcelona amasaha make birangira yemeye aka kazi.

Kuwa Mbere nibwo FC Barcelona yatangaje ko yirukanye Quique Setien yari imaranye amezi 8 ariko ntabashe kuyifasha gutwara igikombe na kimwe.

Uyu munsi ku mugoroba nibwo Ronald Koeman arerekwa abanyamakuru hanyuma atangaze imigabo n’imigambi azanye muri iyi kipe imeze nabi.

Ntabwo hataratangazwa abazungiriza Koeman muri FC Barcelona,amakuru aravuga ko uwahoze ari umukinnyi ukomeye w’iyi kipe Henrik Larssson azaba ari mu bungiriza.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo FC Barcelona yirukanye Eric Abidal azira kwitwara nabi mu migurire y’abakinnyi ba FC Barcelona mu myaka ishize.

Byavugwaga ko perezida wa FC Barcelona,Josep Bartomeu,yifuzaga Mauricio Pochettino ariko benshi mu bakunzi b’iyi kipe basabye ko umunyabigwi wabo yahabwa akazi cyane ko anafite inzu i Barcelona.

Uhabwa amahirwe yo kuba perezida wa FC Barcelona,Victor Font,yavuze ko natorwa azahita yirukana Koeman akagarura Xavi ngo niyo yakwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino.

Yagize ati "Nubwo Koeman yagira umwaka mwiza,ntabwo nzahindura gahunda yanjye.Nimba perezida,Koeman ntabwo azaba umutoza wa FC Barcelona mu mwaka wa 2021-2022."


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa