skol
fortebet

Bayern Munich yandagaje ku buryo bubabaje FC Barcelona iyisezerera muri Champions League

Yanditswe: Friday 14, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona ntabwo izibagirwa iyi tariki ya 14 Kanama 2020 n’ikibuga cyaEstadio da Luz ko ariho yanyagiriwe ku buryo buteye agahinda n’ikipe ya Bayern Munich ibitego 8-2 mu mukino wa ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Nubwo muri uyu mwaka hakinwe umukino umwe wo gukuranamo kubera ingaruka za Coronavirus,FC Bayern Munich yatsinze FC Barcelona ibitego biruta ibyo yakayitsinze mu mikino 2 kuko yayinyagiye ibitego 8-2.

Bayern Munich yaciye amarenga ko iri hejuru mu mukino,kuko yafunguye amazamu ku munota wa 04 ku gitego cyatsinzwe na Thomas Muller ku mupira mwiza yahawe na Robert Lewandowski.

Ku munota wa 07 w’umukino Jordi Alba yazamukanye umupira neza awukata mu rubuga rw’amahina hanyuma David Alaba yitsinda igitego.

Ku munota wa 22,nibwo Bayern Munich yashyizemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ivan Perisic ku mupira yahawe na Serge Gnabry.

Uyu Gnabry yashyizemo igitego cya 3 ku munota wa 27 ku mupira mwiza yahawe na Leon Goretzka asiga ba myugariro ba FC Barcelona bari ku rwego rwo hasi iri joro.
Igitego cya kane cyafunze igice cya mbere cyatsinzwe na Thomas Muller ku mupira mwiza yahawe na Joshua Kimmich.

Mu gice cya kabiri FC Barcelona yatangiye itanga icyizere,kuko ku munota wa 57 yatsinze igitego cya 2 cyatsinzwe na Luis Suarez nyuma yo gucenga neza David Alaba.

Myugariro Alphonso Davies ukomeje gushimisha abakunzi ba ruhago kubera ubuhanga budasanzwe afite yazamukanye umupira acenga myugariro Nelson Semedo aramusubira amusiga aryamye niko kwinjira mu rubuga rw’amahina acenga umuzamu, ahereza umupira mwiza cyane Joshua Kimmich asunikira mu izamu ryari ryambaye ubusa biba 5-2.

Imbaraga za FC Barcelona zacitse burundu kuri iki gitego hanyuma iminota yakurikiyeho ibitego birisuka cyane ko no mu kibuga hagati hari hazambye.

FC Bayern Munichen yakoze impinduka yinjiza Philippe Coutinho ngo aze gusonga ikipe ye yamubatije nawe s’ukuyihana arihanukira.

Bijya gutangira yaherewe umupira mu rubuga rw’amahina,ahereza umupira w’amazi Robert Lewandowski awushyira mu izamu kiba igitego cya 6.Hari ku munota wa 82.

Ku munota wa 85 Philippe Coutinho yashyizemo igitego cya 7 ku mupira mwiza yahawe na Thomas Muller hanyuma kuwa 89 ashyiramo icya 08 ku mupira mwiza yahawe na Lucas Hernandez.

Mu minota 17 gusa Coutinho yakinnye yatsinze ibitego 2 anatanga umupira wavuyemo igitego yereka FC Barcelona yibeshye kumutakariza icyizere.

Bayern munich ibaye ikipe ya mbere itsinze ibitego 8 mu mikino yo gukuranamo ya UEFA Champions League mu gihe Robert Lewandowski abaye umukinnyi wa 04 utsinze igitego mu mikino 8 yikurikiranya nyuma ya Cristiano Ronaldo,Luis Aragones,Ruud Van Nistelrooy.

Kuva muri 2005/2006 nibwo hagiye kuba ½ cya Champions League kitarimo Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.

Bayern Munich igomba gutegereza ikipe izarokoka ku munsi w’ejo hagati ya Manchester City na Lyon bakazahura muri ½ cy’irangiza.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa