skol
fortebet

Bayern Munich yatijwe Coutinho wabuze umwanya wo gukina muri FC Barcelona

Yanditswe: Saturday 17, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Bayern Munichen itarigaragaje ku isoko ryo kugura abakinnyi yamaze gutizwa umunya Brazil,Philippe Coutinho,igihe kingana n’umwaka umwe gusa ishyiramo ko niyitwara neza izamugura.

Sponsored Ad

Nkuko iyi kipe yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo,Coutinho yamaze kwemera kuba yakwerekeza mu Budage, ku ntizanyo y’umwaka umwe avuye muri Barcelona.

Coutinho w’imyaka 27 yaraye agaragaye muri stade ya San Mames ubwo ikipe ya FC Barcelona yatsindwaga mu mukino ufungura na Athletic Bilbao igitego 1-0.

Coutinho yahisemo kwerekeza muri iki gihangange cyo mu Budage nyuma yo kwanga kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint-Germain yamuhabwaga kugira ngo yorohereze FC Barcelona kuri Neymar Jr.

CEO wwa Bayern, Karl-Heinz Rummenigge yemeje aya makuru ati “Ndashaka kwemeza ko amakipe yombi yamaze kwemeranya kuri gahunda yo kugura Coutinho.Umukinnyi aragera I munich mu minsi mike iri imbere.Azakora ikizamini cy’ubuzima hanyuma asinye amasezerano.

Ni umukinnyi w’ingenzi kuri twe, atari izina rye gusa ahubwo n’imikinire ye.Ubuhanga bwe buzafasha ubusatirizi bwacu.Turishimye.”

Philippe Coutinho yageze mu ikipe ya FC Barcelona muri Mutarama 2018 aguzwe akayabo ka miliyoni 145 z’amapawundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa