skol
fortebet

Bayern Munich yegukanye UEFA Champions League ya 06 itsinze PSG [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 24, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Bayern Munich isanzwe ifatwa nk’umwami w’umupira w’amaguru mu Budage yegukanye igikombe cya 06 cya UEFA Champions League nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma Paris Saint Germain igitego 1-0.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Estadio da Luz,amakipe yagaragaje imbaraga ndetse anabona amahirwe menshi ariko Bayern Munich niyo yabashije kwegukana igikombe.

PSG yabonye amahirwe hakiri ku munota wa 18 ubwo Kylian Mbappe yahaga umupira mwiza Neymar Jr asigarana n’umunyezamu Neuer amurobye umupira ugarurwa n’ukuguru yari yasize,yongeye kuwusubizamo Neuer awugaruza ukuboko ujya muri koroneri.

Nyuma y’aya mahirwe,Bayern Munich nayo yazamukanye umupira mwiza ku munota wa 22,Thomas Muller aha umupira mwiza Robert Lewandowski,awuteye ugarurwa n’umutambiko.

Ku munota wa 24,PSG yahushije ikindi gitego cyanazwe,ubwo Ander Herrera yaherezaga umupira Angel Di Maria asigara arebana n’izamu ateye umupira uca hejuru.

Ku munota wa 25 w’umukino,Bayern Munich yatakaje myugariro wayo Boateng wavunitse ahita asimburwa na Niklas Sule.

Ku munota wa 32 w’umukino,Bayern Munich yahushije igitego cyabazwe kuko Thomas Muller yakaze umupira mu rubuga rw’amahina,Kimpembe ananirwa kuwukuraho wisangira Lewandowski awutera n’umutwe ariko umunyezamu Keylor Navas awukuramo.

Mbappe nawe yaje kubona uburyo bwiza bwo gutsinda ubwo David Alaba yagaruraga umupira mu rubuga rw’amahina akawumwihera undi awutera agashoti gato Neuer wari uhagaze neza aragafata.

Ku munota umwe w’inyongera wongewe kuri 45, Kingsley Coman yinjiye mu rubuga rw’amahina Thiago Silva agerageza kumwaka umupira yitura hasi,umusifuzi Olsato avuga ko nta penaliti yabaye nyuma yo kwitabaza VAR.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 ariko abanyezamu b’amakipe yombi bagaragaje ko bari ku rwego rwa Champions League.

Mu gice cya kabiri,PSG yagarutse yasubiye hasi kuko inyota yo gushaka inyota yari ifite mu gice cya mbere yagabanutse.

Ku munota wa 59 w’umukino nibwo Bayern Munich yabonye igitego cyayihaye igikombe, cyatsinzwe na Kingsley Coman ku mupira mwiza yahawe na Joshua Kimmich.

Nubwo PSG yagerageje kwinjiza mu kibuga abakinnyi barimo Verratti,Draxler na Choupo Moting ariko ntacyo bamufashije.

Ku nshuro ya mbere bari bageze ku mukino wa nyuma,PSG yabaye nk’andi makipe menshi ntiyabasha kwegukana igikombe.

Bayern Munich yabaye ikipe ya 1 itsinze imikino yayo yose muri UEFA Champions League kuva yabaho.

ABAKINNYI BABANJE MU KIBUGA KU MPANDE ZOMBI:

PSG : Navas, Kehrer, Thiago Silva, Kimpembe, Bernat (Kurzawa), Ander Herrera (Draxler), Marquinhos, Paredes (Verratti), Di Maria (Choupo-Moting), Neymar, Mbappe.

Bayern Munich : Neuer, Kimmich, Boateng (Sule), Alaba, Davies, Goretzka, Thiago (Tolisso), Gnabry (Coutinho), Muller, Coman (Perisic), Lewandowski









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa