skol
fortebet

Bayisenge Emery yabonye ibyangombwa bimwemerera gukinira ikipe ya AS Kigali

Yanditswe: Thursday 17, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Emery Bayisenge yamaze kubona ibyangombwa byo kuva mu ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh, kugira ngo atizwe ikipe ya AS Kigali FC.

Sponsored Ad

Emery Bayisenge amaze igihe mu Rwanda nyuma yo kuva muri Bangladesh ntiyongere gusubirayo kubera Covid-19.

Yari amaze igihe yifuzwa n’umutoza Nshimiyimana Eric wamutoje muri APR FC, kugira ngo ajye afatanya mu mutima w’ubwugarizi na Bishira Latif uheruka kongera amasezerano.

Emery Bayisenge azakinira AS Kigali mu gihe cy’umwaka 1 w’imikino nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza.

Muri Mutarama 2020,Emery Bayisenge wari umaze amezi atandatu adakina, yasinyiye iyi kipe yo mu gihugu cya Bangladesh nyuma yo kwemererwa umushahara wa miliyoni 8 900 000 Frw ku kwezi.Icyo gihe bivugwa ko yaguzwe ibihumbi 16 by’Amadolari (asaga miliyoni 14 Frw).

Bayisenge wabaye kapiteni w’Amavubi U17 yakinnye igikombe cy’isi muri 2011, yakinnye mu makipe atandukanye mu Rwanda nka Isonga FC na APR FC ndetse yakinnye muri Maroc no muri Algeria.

Muri iyi mpeshyi, AS Kigali yaguze myugariro w’iburyo Rugirayabo Hassan wavuye muri Mukura, rutahizamu Shaban Hussein ‘Tchabalala’ wasoje amasezerano muri Bugesera FC ndetse na Hakizimana Muhadjiri wavuye muri UAE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa