Kigali

Benjamin Gicumbi wogeza umupira w’amaguru umukunzi we bagiye kurushinga yamutunguye ubwo yararimo kogeza umupira[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 2 June 2019 Yasuwe: 5913

Ubwo habaga umukino wa nyuma wa Champions League wahuzaga Liverpool na Tottenham , Umunyamakuru w’imikino kuri RadioTv10 Hagenimana Benjamin (Gicumbi) ubwo yari mukazi yogeza uyu mukino yatunguwe n’umukunzi we amwifuriza isabukuru nziza aninjirana umutsima ngo bawukatane.



Ibi byabaye ubwo igice cya mbere cy’umukino cyari kirangiye nibwo uyu munyamakuru yatunguwe n’umukunzi we bitegura no kurushinga Umuhoza Delphine banakorana kuri RadioTV10 amwifuriza isabukuru nziza .

Uyu mutsima wari wateguriwe Benjamin Gicumbi wari uriho ikirango cy’ikipe ikina umukino w’intoki wa Basketball mu NBA, akaba arinayo kipe afana yitwa Golden State Warriors.

Nyuma yo gukata umutsima mu birori byanyuze kuri Radio10, uyu munyamakuru afatanyije na Fuadi Uwihanganye bakorana bahise bakomeza kogeza uyu mukino wahuzaga Tottenham na Liverpool. Umukino warangiye Liverpool itwaye Igikombe ku itsinzi y’ibitego 2 – 0.

Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi na Umuhoza Delphine baritegura gukora ubukwe mu minsi yavu muri uyu mwaka.


Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rutahizamu Bizimana Yannick wa Rayon Sports yavuze ku ishimwe...

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Rayon Sports yagize icyo avuga nyuma yo...
12 December 2019 Yasuwe: 1712 0

Umukinnyi w’umunyafurika wakinaga I Burayi yirukanwe azira gutera inda...

Uyu mukinnyi wagiye muri iyo kipe muri Gicurasi 2019 batashatse ko...
12 December 2019 Yasuwe: 2182 0

Rutanga Eric yavuze ku makuru amwerekeza muri Yanga Africans

Myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni wayo, Rutanga Eric, yanyomoje...
12 December 2019 Yasuwe: 1426 0

UCL: Mourinho yaherewe isomo mu Budage ku munsi wa nyuma w’amatsinda...

Ikipe ya Bayern Munich yongeye guha isomo rya ruhago Tottenham n’umutoza...
12 December 2019 Yasuwe: 2201 0

Umwe mu baherwe baguze Liverpool FC yakoze impanuka y’indege Imana ikinga...

Umuherwe witwa Mike Gordon usanzwe ari perezida w’ikipe ya Liverpool...
11 December 2019 Yasuwe: 2819 0

Imikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda irakomeje,reba abakinnyi...

Shampiyona y’ u Rwanda mu mupira w’amaguru irakomeza kuri uyu wa gatandatu...
11 December 2019 Yasuwe: 4135 0