skol
fortebet

Benshi bakozwe ku mutima n’ibyo Mesut Ozil yakoreye umwana ubana n’ubumuga bwo kutabona bahuye [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 13, Apr 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Mesut Ozil ukundwa na benshi kubera ukuntu akunda gufasha abakene,yongeye gukora benshi ku mutima kubera amafoto yashyize hanze ari kumwe n’umwana ubana n’ubumuga bwo kutabona bahuriye ku kibuga Emirates.

Sponsored Ad

Mesut Ozil ukunze gufasha abatishoboye,yafashije uyu mwana ufite ubumuga bwo kutabona kugera ku kibuga cya Emirates,Arsenal ikiniraho,aramuganiriza ndetse amugira inama nyinshi zamufasha mu buzima busanzwe.

Mbere y’umukino Arsenal yatsinzemo Napoli ibitego 2-0 muri UEFA Europa League,Mesut Ozil yabonanye n’uyu mwana utabona ariko ukunda umupira w’amaguru cyane,baraganira ndetse agira ubufasha amugenera.

Mesut abinyujije kuri Twitter yagize ati “Ndishimye cyane kuba nahuye n’inshuti yanjye Mikey.Ntabwo abasha kubona kubera uburwayi bw’ijisho yagize ariko ntibumubuza gukina umupira w’amaguru.Ndabizi uzagera ku nzozi zawe mwana muto.”

Abantu barenga miliyoni bamaze kureba amashusho ya Ozil ari kumwe n’uyu mwana w’umuhungu wahumye ijisho rimwe ndetse benshi bishimiye uyu mukinnyi cyane.





Mesut Ozil yashimwe na benshi kubera urukundo yagaragarije uyu mwana utabona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa