skol
fortebet

Bernardo Silva yaciye ibintu kubera ikizungerezi yabanaga nacyo muri Guma mu rugo [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 31, May 2020

Sponsored Ad

skol

Ubwo ibihugu byinshi byafataga ingamba zo guhagarika ibikorwa byose mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus,umukinnyi ukina asatira wa Manchester City Bernardo Silva yishumbushije umunyamideli w’uburanga ngo bamarane irungu.

Sponsored Ad

Uyu munya Portugal w’imyaka 25 yahisemo kwishumbusha iki kizungerezi kimurika imideli cyitwa Ines Tomaz bamarana iminsi yose ya Guma mu rugo mu nzu imwe gusa babanaga n’inshuti ze.

Uyu mukinnyi n’undi mukunzi we babanaga n’abandi basore 2 n’abo bari kumwe n’abakunzi babo kugeza Leta ya Portugal yoroheje ingamba za Guma mu rugo asubira mu bwongereza gutangira imyitozo.

Tomas yashyize hanze ifoto ari kumwe na Silva bari mu munnyenga w’urukundo.
Umwe mu bakunzi ba Bernardo yahise amwandikira ati “Bernardo atsinda mu kibuga no hanze yacyo.”

Inzu aba bombi barimo iri mu nkengero y’umujyi wa Lisbone mu gihugu cya Portugal.

Silva yishumbushije Tomaz nyuma y’imyaka ibiri ishize atandukanye n’uwari umukunzi we,umufaransakazi witwa Alicia Verrando nawe umurika imideli.

Mu minsi ishize,nibwo Bernardo Silva yatangaje ko atifuza ko batombora ikipe ya Juventus kubera ko atinya ko rutahizamu Cristiano Ronaldo yabamerera nabi, akababuza kwegukana igikombe cya UEFA Champions League bifuza cyane.

Uyu munya Portugal wongereye amasezerano mashya azamugeza muri 2025,yavuze ko atinya ko Cristiano Ronaldo yakwangiza inzozi zabo baramutse batomboye Juventus ariyo mpamvu atifuza ko bahurira muri ¼ cya UEFA Champions League.

Yagize ati “Nakwishimira ko tutahura na Cristiano Ronaldo.Ndamuzi neza kandi nzi ibyo ashoboye gukora yarabigaragaje mu ijoro ryo kuwa Kabiri.

Cristiano Ronaldo amaze imyaka irenga 15 akina umupira w’amaguru kandi ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi.Iyo uri gukina mu irushanwa rikomeye nka UEFA Champions League,biba byiza iyo udahuye n’abakinnyi bameze nkawe.Guhangana na Cristiano biba bigoye.”

Bernardo ni umwe mu bakinnyi bakundwa n’umutoza Pep Guardiola ndetse yavuze ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi muri Portugal.

Muri uyu mwaka Manchester City irifuza gutwara igikombe cya UEFA Champions League kizakomeza mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.



Ibitekerezo

  • Biratangaje kubona iyi Coronavirus yaratumye ubusambanyi bwiyongera.Nyamara Imana yaturemye ibitubuza.Usanga amategeko y’Imana ntacyo abwiye abantu.Nyamara bakavuga ko bakunda kandi bagatinya Imana.Imana ivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa