skol
fortebet

Bimwe mu byavugiwe mu mwiherero wa Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 16, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze umwiherero w’umunsi umwe, bahura n’abakinnyi kugira ngo hategurwe umwaka w’imikino wa 2020/2021.
Ni umwiherero wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 ubera kuri Honey In Honey ku Ruyenzi. Ni Motel Rayon Sports yakundaga gukoreramo ’locale’ mu mikino isoza Shampiyona ya 2018/2019 ubwo iheruka kwegukana igikombe cya Shampiyona.
Uyu mwiherero wari watumiwemo abakozi bose ba Rayon Sports ndetse n’abakinnyi bayo, hiyongereyeho abakinnyi bakiri bato (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze umwiherero w’umunsi umwe, bahura n’abakinnyi kugira ngo hategurwe umwaka w’imikino wa 2020/2021.

Ni umwiherero wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 ubera kuri Honey In Honey ku Ruyenzi. Ni Motel Rayon Sports yakundaga gukoreramo ’locale’ mu mikino isoza Shampiyona ya 2018/2019 ubwo iheruka kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Uyu mwiherero wari watumiwemo abakozi bose ba Rayon Sports ndetse n’abakinnyi bayo, hiyongereyeho abakinnyi bakiri bato iyi kipe igomba gutiza mu makipe atandukanye.

Abakinnyi ba Rayon Sports batitabiriye uyu mwiherero harimo Cyiza Hussein uri mu Burundi, Nihoreho Arsene, rutahizamu w’umurundi Rayon Sports yamaze gusinyisha ariko akaba akiri iwabo mu Burundi na Kayumba Soter ngo wari wasabye uruhushya nkuko Munyakazi Sadate yabitangarije Rwandamagazine.com

Undi utageze muri uyu mwiherero ni Sugira Erneste utararangiza ibiganiro na Rayon Sports ngo azakomeze kuyikinira nyuma y’uko amezi 6 yari yayitijwemo yamaze kurangira.

Habanje guhindurwa aho bagomba kwicara

Byari biteganyijwe ko uyu mwiherero utangira ku isaha ya saa tatu za mu gitondo ariko utangira ahagana ku isaha ya saa yine kuko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye ko ahari hateguwe hahindurwa.

Ubundi wagombaga kubera muri ’salle’ ya Honey in Honey basanzwe bakoreramo inama iyo bahacumbitse hari umukino bategura. Gusa ubuyobozi bwasabye ko hakwimurwa, ugashyirwa ahantu hitaruye hatanyura abandi bakiriya bagana iyi Motel. Ngo byakozwe hagamijwe ko ibivugirwamo bitagira ahandi bijya ndetse n’ibyuma by’indangururamajwi byari byateganyijwe ntibyakoreshejwe.

Mu rwego rwo kugira ngo hatagira undi muntu utatumiwe uhaza, hari hateguwe umuntu ushinzwe kumenya ugana muri ’Jardin’ bari bicayemo ndetse n’uwagiraga icyo akenera, yagitumaga Kit Manager wa Rayon Sports.

Amezi 5 badahura

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaherukaga guhura n’abakinnyi imbonankubone tariki 14 Werurwe 2020 ubwo hasubikwaga Shampiyona kubera icyorezo cya Covid-19. Aha niho Munyakazi Sadate , Perezida wa Rayon Sports yahereye avuga ko uyu mwiherero ari yo mpamvu wari ukenewe.

Ati " Ubu tuvugana , amezi 5 yari yuzuye neza tutabonana imbonankubone. Nk’ubuyobozi twifuje ko twahura ngo tuganire ku bibazo bihari, tubamurikire umutoza mushya ndetse tunatangire kwitegura uko tuzatangira imyitozo no kwitegura ’season’ muri rusange."

Sadate yaboneyeho kwereka abakinnyi umutoza wabo mushya , Guy Bukasa wavuye muri Gasogi United.

Yavuze ko batifuza ko azababera umutoza gusa ahubwo agomba no kuba ’manager’ w’ikipe , agafasha abakinnyi mu kibuga ndetse no mu buzima bwo hanze y’ikibuga.

Ati " Twamuhisemo twamwitegereje kuko uretse no kuba yarakinnye umupira, afite ubunararibonye n’ubuhanga ari nabyo bituma yitabazwa mu ikipe y’igihugu ya Congo. Uretse gutoza, ni umuntu uzi kurema icyizere mu bakinnyi kandi turabikeneye cyane."

Sadate yashimye abakinnyi uburyo bitwaye muri Shampiyona ishize ariko ngo iyo batwara igikombe, ngo byari kugabanya ibibazo ikipe irimo uyu munsi.

Ati " Ndabashimira uko mwitwaye umwaka ushize. Ntabwo byagenze nabi kuko twabaye aba kabiri gusa iyo dutwara igikombe ntabwo tuba turi mu bibazo turimo uyu munsi ari nayo mpamvu ubu intego yacu ari ugutwara ibikombe."

Barahabwa amabaruwa abagarura mu kazi, banahembwe umushahara w’ikirarane.

Sadate yabwiye abakinnyi ko kandi uwo mwiherero wanateguwe ngo bamenyeshwe ko bagomba guhabwa amabaruwa abagarura mu kazi kuko kari kasubitswe kubera Covid-19.

Yavuze ko ku kijyanye n’umushahara w’ikirarane babereyemo abakinnyi bari basanzwe mu ikipe, gikemurwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi ngo bikajyana no guha amafaranga ya ’recruitment’ abakinnyi bagiye bayasigaramo.

’Shampiyona iratangiye’

Sadate yahise aha ijambo Guy Bukasa aganiriza abakinnyi mu gihe kingana n’amasaha 4.

Guy Bukasa ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagizwe umutoza mushya wa Rayon Sports mu kwezi gushize, avuye muri Gasogi United.

Mbere na mbere yababwiye ko kuri we ubu yatangiye Shampiyona ndetse ko nabo bagomba kubishyira mu myumvire yabo.

Yababwiye ko umwanzi wa mbere w’umukinnyi ari igihe. Yavuze ko uko umukinnyi atakaza igihe mu bitubaka impano ye , ngo aba atazakigarura. Undi mwanzi yababwiye ngo ni umuntu w’imbere. Yavuze ko ntawundi muntu umukinnyi aba ahanganye na we uretse we ubwe bityo ko ngo aricyo cyamuzanye kubibafashamo.

Ati " Iyo ubashije gukoresha neza igihe, ukanabasha gutsinda umuntu w’imbere muri wowe, ntakabuza intsinzi uyigeraho. Nibyiza ko mumfata nk’umufatanyabikorwa kurusha kumfata nk’umutoza."

Yunzemo ati " Mukurikire neza kuko kuri njye ubu shampiyona yatangiye kuko nitugera ku kibuga nzaba ndi undi muntu. Ahandi twaganira, ariko nitugera mu kibuga bizahinduka. Iyo tukigezemo, icyo mba nshaka kumva ni ijwi ry’umupira kuko burya ndikunda kubi. Abakunda inzenya (blagues/jokes) kuri njye ntizikora mu kibuga."

Niba nta kipe ihari mwe muri iki ?

Yakomeje avuga ko hanze aha abantu ngo bagenda bavuga ko nta kipe Rayon Sports isigaranye ndetse ngo na we hari abamuhamagara bakamubwira ko nta kipe afite.

Aho niho yahereye abaza abakinnyi ati " Niba nta kipe ihari, mwe muri iki ? Ababivuga se mwumva batabasuzugura ? Njyewe ubimbwiye mubwira ko nkunda abakinnyi 11 bashyize hamwe kurusha abakinnyi 11 beza buri umwe ku giti cye. Ntabwo mwabonye ibyaraye bibaye ? Barcelona bayitsinze ibitego 8 ....Messi na Suarez n’abandi ntacyo bari bakivuze."

Yunzemo ati " Njye sinshingira Project ku muntu umwe. Ibikombe byose bazadushyira imbere tugomba kubitwara. Mugomba kwigirira icyizere kandi buri wese hano akumva ko afite umwanya wo gukina. Ntabwo nzagendera ku mazina, nzagendera kubyo muzanyereka mu myitozo. Hano ntawe dufitanye isano ngo nzakoresha ikimenyane."

’Mube abagabo mureke kwirirwa murira’

Uyu mutoza yanagarutse ku bibazo bimaze iminsi muri Rayon Sports bishingiye ku mikoro. Kubwe ngo yemera ko ibibazo bibaho mu makipe ariko ngo ikipe ikomeye igaragara bitewe n’uko isohotse mu bibazo yari ifite.

Yatanze urugero rwa TP Mazembe yamaze imyaka 3 idafite Perezida wayo Moise Katumbi wari mu buhungiro ariko ngo nta mukinnyi n’umwe wigeze yumvikana mu itangazamakuru avuga ibibazo bye.

Ati " Ntabwo ari ngombwa ngo umuntu wese amenye amafaranga uhembwa. Nimugira ibibazo , mujye mubingezaho, nubwo ntabikemura , mfite aho nzabigeza kandi niteguye kubarwanira ishyaka."

Yunzemo ati " Nujyana ikibazo cyawe mu itangazamakuru, kizamenyekana ariko nibanakwishyura abantu bose bazabimenya usange uri gutanga amafaranga aho utabiteganyije, abo urimo imyenda bose bazabimenya kuko nyine aho wanyunyijije ikibazo ari naho byatangarijwe gikemuka. Tube abantu ba ’class’. Rayon Sports ni ikipe ifite izina rikomeye. Ntabwo nzatangira kubigisha imikinire, ntarabigisha imibereho."

Yavuze ko ikibazo cy’amikoro kitageze kuri Rayon Sports gusa ahubwo ngo ni mu makipe yose. Yatanze urugero rwa TP Mazembe ngo imaze gusubika inteko rusange inshuro 4 kubera ibibazo by’amikoro.

Yavuze ko yemera ko ibibazo bihari ariko ngo ntibakwiriye gukina umupira abanyamakuru bashaka.

Bukasa yagize ati " Ibibazo bizashira ariko nimushaka gukina umupira abanyamakuru bashaka, nibinakunanira nibo bazaba aba mbere mu kuvuga ko uri umukinnyi mubi. Itangazamakuru turarikunda kandi turaryubaha ariko tutaryitondeye ryasenya impano zacu. Umunyamakuru we aba ari mu kazi ke kandi akeneye amakuru abwira abantu. Reka mbahe urugero, niba ufite umukobwa mukundana, akicara akumva Radio ko nta mushahara ukibona, urumva muzakomeza gukundana ?"

Yunzemo ati " Nutegereza ko uzabona amafaranga ngo ukine, uzakererwa, uzaba uri no guta igihe kandi nabwiye ko ari we mwanzi wa mbere w’umukinnyi. Ntabwo natwe nk’abatoza twishima iyo mudafite amafaranga ariko siyo ya mbere ngo umukinnyi akine."

’Iyi kipe imaze gutuma abantu bangana’

Bukasa yakomeje avuga ko ibibazo biri muri Rayon Sports bimaze gutuma abantu bangana ndetse ngo hari n’abavandimwe batakivugana kubera yo. Kuri we ngo ubumwe bugomba kugarurwa n’abakinnyi.

Ati " Hari abafana bashwanye kubera iyi kipe, hari abatakivugana kubera iyi kipe, hari imiryango yashwanye kubera iyi kipe , hari abo yakenesheje...ariko nimwiyemeza gushyira hamwe, mukabahinyuza, ubumwe buzagaruka . Nidutsinda umukino umwe, ibiri, ubumwe buzagaruka, amafaranga azaza. Ni umuntu ushaka amafaranga. Rugwiro, nuterura igikombe , uzibuke ko nabibabwiye uyu munsi."

Yanasabye abakinnyi kutagendagenda aho babonye hose kuko nabo ubwabo ngo ari uruganda. Yatanze urugero kuri Rugwiro Herve muri iyi minsi uri kwamamaza ifarini y’uruganda rumwe mu zikorera mu Rwanda.

Ati " Abafana baza kuri Stade arimwe baje kureba, sinjye , si abayobozi. Nimutangira guhurira ahantu aho ariho hose, mu tubari, mu tubyiniro, urumva azaba akigufitiye amatsiko ? Mutangire mwiheze, muboneke gake kuko muri uruganda. Mwigirire icyizere , nukubonye akabona ko uri umugabo, nunamanuka kuri moto, impumuro yawe ijye igukurikira , ukubonye ahamye ko koko uri umukinnyi wa Rayon Sports."

" Umukinnyi wayo aba yihariye afite class...uba ugomba kugaragara neza ku buryo uwo muhanganye agutinya. Umukino utsindwa mu buryo butandukanye. No hanze yacyo uwo muhanganye wahamutsindira ."

Abafana nibatahaba ntimuzakina ?

Bukasa kandi yabwiye abakinnyi kwikuramo ko bagomba gukina kubera abafana.

Ati " Numvise hari abavuga ngo imbaraga za Rayon Sports ni abafana. None se nibaba badahari tuzaba abanyuma ? Nidukina se abafana batemerewe kuza muri Stade, ntabwo tuzatsinda ? Buri wese agomba kumenya ko agomba gukina iminota nibura 45 muri Phase aller. Nirangira nzatanga amanota ngire abo nirukana. Ntabwo nzakwirukana ntarabona uko ukina. Kuko mbere y’uko nirukanwa kuko nananiwe gutoza, nzabanza njye nkwirukane wowe utampa umusaruro."

’Mubwire abafana ko aribo bica abakinnyi’

Muri iyi nteko rusange hari abantu babiri bari bahagarariye abandi bafana. Guy Bukasa yabatumye kujya kubabwira ko nubwo bakunda abakinnyi b’ikipe yabo ariko hari ngo hari n’abagira uruhare mu kubicira ahazaza.

Ati " Mugende mumbwirire abafana ko aribo bica abakinnyi. Umukinnyi natsinda igitego ukamuraza mu kabari umugurira inzoga, uba uri kumwica kuko naza mu myitozo, nzasanga atari ku rwego nshaka. Abafana ni imbaraga z’ikipe ari nayo mpamvu bakwiriye gufasha abakinnyi gutera imbere. Mwibaraza mu tubari bituma baza mu myitozo bananiwe."

Umukino na Sunrise FC uzaba wihariye

Ikindi Bukasa yabwiye abakinnyi ni uko ngo bagomba gutangira kwitegura gutsinda umukino ku wundi. Yavuze ko amanota angana ariko kuri we ngo hari imikino iruta indi ku buryo hari niyo na we ashyiraho ’Prime’ ye yihariye mu gihe abakinnyi bawutsinze.

Yikije cyane ku mukino bazakina na Sunrise FC, avuga ko Rayon Sports irimo umwenda abafana bayo.

Ati " I Nyagatare njye sinigeze mpatsindirwa (agitoza Gasogi United). Nahanganyirije 1-1, baje inaha tubatsinda 4-2. Kuba Sunrise yaratsinze Rayon Sports imikino yombi ni umwenda turimo abafana, mumenye ko wo uzaba ari umukino wihariye."

Guy Bukasa azumva buri mukinnyi

Kuko hari hateganyijwe umwanya wo kubaza ibibazo abakinnyi bafite, buri wese akagaragaza ikibazo afite, Guy Bukasa yabasabye ko bidakorerwa muri uwo mwiherero.

Ati " Ku wa kabiri no ku wa kane , ndashaka ko nzafata umwanya nkumva ikibazo cya buri umuntu mbashe no kubamenya neza. Hano hari ubwo umukinnyi yagira ipfunwe ryo gusobanura neza ikibazo. Buri umwe azaza ambwire, mbimenye. Ntibizahita bikemuka uwo munsi ariko mbijeje ko bizabonerwa ibisubizo."

" Mureke twige uko ibibazo bikemurwa mu makipe akomeye. Ntabwo waba ufite ikibazo cyose ngo urahamagara Perezida. Ubu se uzagira n’ikibazo cya 3000 FRW uhamagare Perezida ? Mu gihe hari icyo nagukemurira, nzagikemura, ikinaniye ngikorera ubuvugizi."

Uyu mwiherero wasojwe ahagana ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba, abawitabiriye basangira ifunguro.

Rayon Sports yasoje umwaka ushize w’imikino wa 2019/20 iri ku mwanya wa kabiri.

Ku ngengabihe y’agateganyo iheruka gushyirwa ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), biteganyijwe ko Shampiyona ya 2020/21 izatangira ku wa 30 Ukwakira.

Kugeza ubu ntiharamenyakana igihe amakipe ashobora gusubukurira imyitozo kuko umupira w’amaguru uri mu mikino itarakomorerwa nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo cya Coronavirus muri Werurwe.

Inkuru ya RWANDA MAGAZINE

Ibitekerezo

  • Mwagize neza rwose!! inama Bukasa yatanze zigaragaza ko ari umutoza mwiza!! Cong’s kuri we!! Azahirwe!!?

    Good message to team players congratulation to President Sadate and Team manager Guy B for your great pieces of advise given to players and others in general yes yes yes don’t build your confidence on funs but build it on yourself that is right because funs will value your achievement rather than valuing your attitude.

    Our Rayon Sport will prosper.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa