skol
fortebet

Biravugwa:APR FC yahaye akayabo Tuyisenge Jacques ayisinyira imyaka 2

Yanditswe: Thursday 10, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Tuyisenge Jacques waherukaga gutandukana n’ikipe ya Petro Atletico yo muri Angola,biravugwa ko yemeye gusinya imyaka 2 mu ikipe ya APR FC ahawe akayabo k’ibihumbi 40 000 by’amadolari.

Sponsored Ad

Amakuru acaracara ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko Tuyisenge yarangije kumvikana na APR FC ndetse azajya ahembwa mushahara w’ibihumbi 3,500 by’amadolari n’ukuvuga asaga miliyoni 3 FRW.

Aya makuru akomeza avuga ko uyu rutahizamu arasinya uyu munsi nta gihindutse , nyuma y’ibiganiro yaraye agiranye n’ubuyobozi bwa APR FC n’umutoza mukuru Adil Mohamed ahibereye.

Kuwa 24 Kanama uyu mwaka nibwo Tuyisenge Jacques, yatangaje ko yatandukanye na Petro Atlético nyuma y’umwaka umwe gusa yari ayimazemo.

Tuyisenge yerekeje muri Angola mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya, aguzwe hafi miliyoni 350 Frw.

Tuyisenge yatangaje ko yamaze gutandukana na Petro Atlético yo muri Angola nyuma yo gusesa amasezerano y’umwaka yari asigaye.

Ati “Ndabashimira ku mahirwe mwampaye yo kuba mu muryango wa Petro de Luanda, ni ubunararibonye bukomeye nagize bwo kubana namwe. Mwarakoze kuba mwarampaye amahirwe yo kuzamura urwego rwanjye hano. Mbifurije ibyiza mu rugendo rugikomeza.”

Muri Nyakanga 2019 nibwo byamenyekanye cyane ko Jacques Tuyisenge yavuye muri Kenya yerekeza muri Petro Atlético yo muri Angola.

Mu rukerera rwo kuwa Kane tariki 18 Nyakanga 2019 ni bwo uyu rutahizamu yatangajwe ku mugaragaro binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe mu magambo arambuye yitwa Atlético Petróleos de Luanda iba mu murwa mukuru wa Angola.

Muri Gicurasi 2019 ni bwo Petro Atlético yatangiye ibiganiro na Gor Mahia aho Tuyisenge yari asigaranye amasezerano y’umwaka n’igice.

Ibiganiro byaje kugera ku musozo ikipe zombi zumvikana na Tuyisenge nawe yemera kwerekeza muri Angola.

Amakuru yavuze ko mu bihumbi 350 by’Amadolari umukinnyi yaguzwe Gor Mahia FC igomba gutwaramo 40% angana n’ibihumbi 140 by’amadolari, naho Tuyisenge agatwara ibihumbi 210 by’amadolari, asaga miliyoni 190 z’amanyarwanda.

Tuyisenge bivugwa ko buri kwezi yahembwaga ibihumbi birindwi by’amadolari, arenga Miliyoni 7 360 000 Frw ariko nyuma y’umwaka umwe basheshe amasezerano.

Hamaze iminsi havugwa ko ikipe ya APR FC yifuza kugura rutahizamu ukomeye ukinira ikipe y’igihugu Amavubi ariko wakinaga hanze y’u Rwanda ariyo mpamvu bivugwa ko uyu musore ashobora kuyerekezamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa