addresiya
Kigali
startimes

Biravugwa:Didier Drogba na David Luiz baritabira umukino urahuza ikipe y’Isonga n’Intare

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 10 October 2019 Yasuwe: 1432

Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Chelsea Didier Drogba ndetse na David Luiz bakinanaga bari buze kuba bari mu Rwanda kuri uyu wa kane aho bashobora no kuzakurikirana umukino wa gicuti wateguwe ngo uzahuze ikipe y’Isonga n’Intare mu rwego rwo kugaragaza impano z’abato.



Luiz na Drogba baraza mu Rwanda ku mpamvu ebyiri zitandukanye, dore ko Didier Drogba aje kwitabira inama ya Youth Connect yatangiye kuri uyu wa gatatu aho ihuriza hamwe urubyiruko rwo kuri uyu mugabane ngo harebe icyakorwa ngo Afurika igere ku iterambere rirambye hifashishijwe inganda.

Didier Drogba akazaba ari umwe mu bazageza ijambo ku rubyiruko rugera ku bihumbi 10 ruri muri Kigali Arena ngo rurebere hamwe ingamba zatuma bagira icyo bahindura ku mugabane bavukiyemo.

Ku rundi ruhande, myugariro w’ikipe ya Arsenal David Luiz akaba na we ari bube ari i Kigali kuri uyu wa gatatu aho azanywe na RDB muri gahunda ifitanye n’ikipe ya Arsenal ya Visit Rwanda nkuko umwe muri iki kigo yabihamirije FunClub.

Ati:“ Ni byo David Luiz ari bube ari i Kigali kuri uyu wa kane. Gahunda zose z’ibyo azakora ino ntabwo zari zajya hanze ariko ukuri ni uko kuza ko azaza”.

Amakuru ahari kandi akaba avuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryarangije gutegura uburyo ibi bihangange muri ruhago bitazava i Kigali gutyo aho bashaka kubereka zimwe mu mpano u Rwanda rufite ngo ahari bazarubere abavugizi.

Aha hakaba hatekerejwe ko aba bakinnyi babiri bazitabira umukino wa gicuti hagati y’ishuri rya ruhago rya Minispoc, Isonga hamwe n’irya APR FC Intare, umukino ukaba uteganywa gukinirwa kuri stade ya Kigali kuri uyu wa kane saa 15:00.

“Urebye gahunda irahari ariko ntabwo yari yanozwa yose. Turacyabinonosora nitubirangiza turabwira itangazamakuru”, umwe wo muri Ferwafa waganiriye na FunClub.

David Luiz akaba ari we mukinnyi ugikina muri Arsenal waba ubaye uwa mbere gukandagiza ikirenge mu Rwanda nyuma yahoo RDB isinyanye amasezerano y’ubufatanyabikorwa n’iyi kipe y’igihangange mu Bwongereza.

Didier Drogba we akaba yaherukaga i Kigali mu mwaka wa 2009 ubwo yari kumwe na Samuel Eto’o n’abandi bakinnyi b’ibihangange bari bazanywe muri gahunda yo gushyigikira One Dollar Campain.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakinnyi 5 ba FC Barcelona basanganwe Coronavirus bigirwa ibanga...

Radio ikomeye yo mu mujyi wa Catalonia yitwa RAC1 yemeje ko abakinnyi 5...
2 June 2020 Yasuwe: 2267 0

Rayon Sports yaburiye Kiyovu Sports na Police FC ko zishobora guhomba...

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Kiyovu Sports na Police FC izimenyesha ko...
2 June 2020 Yasuwe: 4573 0

Ronaldo mukuru yatangaje abakinnyi 5 akunda kureba batarimo Cristiano...

Umunya Brazil w’umunyabigwi cyane,Luis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo...
2 June 2020 Yasuwe: 3381 0

Rutanga Eric ashobora kuva muri Police FC igitaraganya kubera indi kipe...

Myugariro Rutanga Eric ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’igihugu...
1 June 2020 Yasuwe: 7622 2

Munyakazi Sadate yahaye isezerano rikomeye abafana ba Rayon Sports...

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasezeranyije abafana b’iyi...
1 June 2020 Yasuwe: 4956 0

Bernardo Silva yaciye ibintu kubera ikizungerezi yabanaga nacyo muri Guma...

Ubwo ibihugu byinshi byafataga ingamba zo guhagarika ibikorwa byose mu...
31 May 2020 Yasuwe: 5865 1