skol
fortebet

Biravugwa:Impinduka ku mukino ikipe ya Espoir Fc izakiramo Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 10, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona Espoir Fc igomba kwakiramo Rayon Sports, biravugwa ko ushobora kubera mu mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Ikipe ya ESPOIR FC y’i Rusizi, nyuma y’aho ikibuga cyayo cyanzwe na FERWAFA mu bibuga bizakinirwaho Shampiyona y’umwaka wa 2019/2020, kugeza ubu yabaye yemerewe gukinira imikino yayo kuri Stade Huye, aho isabwa kujya yishyura ibihumbi 300 Frws kuri buri mukino yahakiriye.

Ku munsi wejo ikipe ya ESPOIR Fc igomba kwakirira kuri Stade Huye ikipe ya Kiyovu Sports ku mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona, naho ku mukino w’umunsi wa gatatu ikazakira ikipe ya Rayon Sports.

Amakuru atugeraho kugeza ubu, ni uko ikipe ya ESPOIR iri guteganya kuba yasaba kuzakina uyu mukino wa Rayon Sports mu mujyi wa Kigali, aho kuba yakwakirira i Huye, gusa iyi kipe ikaba itarageza ibaruwa muri Ferwafa isaba guhindurirwa ikibuga.

Uyu mukino byari biteganyijwe ko ugomba kuba kuri uyu wa Gatandatu, gusa uramutse ubereye i Kigali ukazagongana n’indi mikino izabera ku bibuga by’i Kigali, harimo umukino uzahuza APR Fc na Etincelles kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ndetse iyi Stade ikazakira umukino Police FC izakiramo Gicumbi FC ku Cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa