skol
fortebet

Biravugwa ko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batangiye kwitwara nabi kubera kutabona umushahara

Yanditswe: Tuesday 14, Apr 2020

Sponsored Ad

Kubera ikibazo cya Coronavirus gihangayikishije u Rwanda n’isi yose muri rusange,amwe mu makipe yo mu Rwanda arimo na Rayon Sports yananiwe guhemba abakinnyi bayo ariyo mpamvu bamwe batangiye kwitwara nabi.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE aravuga ko bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe barimo Umunye-Congo Mugheni Kakule Fabrice na Niyonzima Ally bari mu batishimiye kuba iyi kipe imaze igihe itahabemba, bahitamo kuva ku rubuga rubahuza.

Rayon Sports iheruka guhemba akakinnyi bayo muri Mutarama 2020,yakoze ibishoboka byose yitabaza n’abafana bayo kugira ngo nibura ibona uko yagoboka abakinnyi muri ibi bihe ariko ngo aba basore batangiye kwitwara nabi.

Bivugwa kandi ko hari n’abandi bakinnyi benshi batakivuga ku rubuga kubera ko ntacyo ubuyobozi buheruka kubabwira ku gihe bashobora kubonera imishahara yabo baheruka muri Mutarama 2020.

Abakinnyi basabye ko bahabwa nibura ukwezi kumwe n’igice nabo bakigomwa ukundi, ariko ngo Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yababwiye ko ntaho bakura amafaranga.

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yaherukaga gusaba abafana b’iyi kipe benshi cyane kugira icyo bakura kugira ngo ikipe idasenywa na Coronavirus,baritanga uko bashoboye haboneka miliyoni zikabakaba 7 FRW.

Kuwa 11 Mata 2020 nibwo perezida Sadate yatangaje ko Rayon Sports yatanze icyiciro cya Kabiri cy’inkunga igenera abakinnyi, Staff technique n’abandi bakozi kugira ngo babone ibibatunga muri ibi bihe, hashingiwe ku mubare w’abo umuntu atunze n’ibibazo byihariye afite.

Bivugwa ko abakinnyi bakuru bahabwa ibihumbi 50 Frw mu gihe abato bahawe ibihumbi 25 Frw.

Rayon Sports ikoresha hafi miliyoni 32 Frw ku kwezi, imaze iminsi nta mafaranga ihabwa na SKOL, aho yishyuraga umwenda wa miliyoni 33 Frw yari yaragurijwe, ariko ikaba izahabwa ikindi gice kingana na miliyoni 33 Frw n’uyu muterankunga wayo mukuru mbere y’uko umwaka w’imikino urangira.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umuyobozi wayo yasabye ko Leta yafasha amakipe guhemba abakinnyi muri ibi bihe bya Coronavirus gusa iki gitekerezo cye cyakiriwe bitandukanye aho benshi bavuze ko itabona ayo kugoboka abatishoboye ngo inabone n’ayo guhemba abakinnyi.

Rayon Sports yari isanzwe yinjiza impuzandengo ya miliyoni 15 Frw ku kwezi, zirimo miliyoni 10 Frw zavuye ku kibuga n’izindi miliyoni 5 Frw zatanzwe n’abafana.

Rayon Sports ishingiye cyane ku mafaranga yinjiye ku kibuga, iheruka gukina tariki ya 14 Werurwe, ariko umukino wayihuje na Gicumbi FC wabaye nta mufana uri ku kibuga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Abafana bayo bamaze iminsi batanga inkunga yo gufasha ikipe, hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni kuri *610# ndetse kuva icyo gikorwa gitangiye tariki ya 19 Werurwe 2020, akaba ari nayo yavuyemo inkunga ihabwa abakinnyi.

Ibitekerezo

  • Irari irarimbutse irari irarimbutse yewe irarimbutse

    Irari irarimbutse irari irarimbutse yewe irarimbutse

    Mwaramutseho!
    Equipe yacu Rayon Sport niyo gutabarwa mumaguru mashya, hari ikibazo nibajije nkiburira igisubizo, bakunzi ba ruhago mumfashe, usesenguye neza; Equipe ya Rayon yakabaye irusha umutungo Equipe zose zo mu Rwanda ndetse n’inganda nyinshi zikorera hano mu Rwanda; njye mbibona murubu buryo; Mpereye igihe Rayon Sport yashingiwe yakabaye ifite ibikorwa bihoraho biyinjiriza amafaranga kuburyo hagize icyatuma championat ihagarara nkubu COVID 19 yateyemo, yakwihembera abakinyi nta shiti, ariko ukwezi kumwe gusa, Rayon niyo yabaye iyambere gutabaza, ariho twahita dutekereza neza managment ya team yacu iko ikora; ikindi nta ndanga gaciro tugira pe, ati gute: abakinyi ba Rayon 90% bamaze imyaka irenga 4 muri ruhago Nyarwanda; mpereye kubavuye muri APR FC umwaka ushize uhembwa make arusha umushahara Directeur muri reta, reka ndekereho, reka nanzure nsaba abahanga muby’imicungire kuzegera Rayon bakayigira inama uburyo bacunga umutungo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa