skol
fortebet

Muhadjiri yateye umugongo Rayon Sports asinyira AS Kigali

Yanditswe: Thursday 06, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu HAKIZIMANA Muhadjiri wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba Rayon Sports yamaze kuba umukinnyi wa AS KIGALI ndetse yemeye kuyikinira mu mwaka utaha w’imikino.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,Muhadjiri yamaze gusinyira AS Kigali amasezerano y’umwaka 1 ushobora kongerwa.

Mu minsi ishize,uyu mukinnyi yivugiye ubwe ko ibiganiro na Rayon Sports bigeze kuri 90% ariko kuri uyu wa Kane yamaze gusinyira ikipe y’umujyi wa Kigali yanibitseho rutahizamu Shabani Hussein Tchabalala.

Kuwa 21 Nyakanga 2020, Muhadjiri yabwiye FLASH TV ko atarasinyira Rayon Sports ahubwo ngo bagiranye ibiganiro byiza ku kigero cya 90% ndetse ngo habura gato ngo bumvikane.

Ati “Rayon Sports n’ikipe nziza nubaha.Hari ibyo twumvikanye biranashoboka ko nka 90% najya muri Rayon Sports ariko sindayerekezamo.Hari utuntu duto tubura ubundi bigakemuka.Ni byiza,mu minsi iri imbere bishobora gukemuka."

Uwo munsi,Muhadjiri yavuze ko ibyo yaganiriye na Rayon Sports byamunyuze gusa hari ibikibura.Yavuze ko amahirwe menshi ari uko azerekeza mu ikipe ya Rayon Sports.

Muri Kamena uyu mwaka,nibwo Rayon Sports yagiranye ibiganiro byimbitse na Hakizimana Muhadjiri ndetse yemererwa akayabo ka miliyoni 15 Frw n’umushahara wa miliyoni 1.2 Frw ku kwezi gusa uyu mukinnyi aza kwisubiraho nyuma.

Amakuru yavuze ko icyo gihe Hakizimana Muhadjiri yagiye kuganira n’Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, aho akorera ku Kimihurura ariko ngo bamara igihe kinini ibiganiro ntacyo biratanga.

Icyadindije ibyo biganiro ngo nuko Hakizimana Muhadjiri yasabye ko mu masezerano yagirana n’iyi kipe hashyirwamo ingingo ivuga ko yakwemererwa kuva muri Rayon Sports igihe icyo aricyo cyose haba hari indi kipe imushatse.

Mu kwezi gushize kandi,Sadate yavuze ko bamaze kumvikana na Muhadjiri ndetse hari uburyo bwateguwe bwo kumwereka abafana ku buryo imyenda izagurwa izagaruza amafaranga yose bamuguze, gusa asaba abafana kubigiramo uruhare bagatanga umusanzu kuri Mobile Money wo kugira ngo asinye.

Muhadjiri yari yemeye miliyoni 13 yahawe na Rayon Sports ngo ayisinyire umwaka umwe gusa biravugwa ko aya mafaranga atabashije guhita aboneka ariyo mpamvu yahise ahindukira asinyira AS Kigali n’ubundi yari yamuguze kera hanyuma ikamwihera APR FC nyuma.

Hakizimana Muhadjiri nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuva muri Nyakanga 2019.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yavuye mu Rwanda mu mwaka ushize nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, nayo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Hakizimana Muhadjiri uvukana na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.

Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Hakizimana Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa