skol
fortebet

Perezida wa Rayon Sports n’umuvugizi wayo bafatiwe ibihano na FERWAFA

Yanditswe: Saturday 09, May 2020

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryafatiye ibihano abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, barimo Perezida Sadate Munyakazi wahagaritswe amezi 6 mu bikorwa by’umupira w’amaguru na Nkurunziza Jean Paul yahagaritswe imikino 4.

Sponsored Ad

Kuwa Kane w’iki Cyumweru nibwo aba bombi bitabye akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kabasabye ibisobanuro ku magambo batangaje nyuma yo kwanga kwitabira igikombe cy’Intwari cy’uyu mwaka.

Aba bombi bahanwe bitandukanye kuko Perezida Sadate yahagaritswe amezi 6 mu bikorwa by’umupira w’amaguru, anacibwa ihazabu y’ibihumbi 150 Frw, mu gihe Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yahagaritswe imikino ine, anacibwa ibihumbi 50 Frw.

Mu butumwa umuyobozi wa Rayon Sports yanyujije kuri Twitter,yemeje aya amakuru ndetse avuga ko azajurira kuwa Mbere w’icyumweru gitaha.

Yagize ati"Muraho mwese,
Imyanzuro ya Komisiyo y’Imyitwarire ya FARWAFA imaze gusohora icyemezo cyayo,

Umwanzuro:
impagaritse amezi 6 mu bikorwa by’umupira, icyemezo tukazakijurira kuwa mbere.

Mugire Umugoroba mwiza.

FERWAFA yoherereje aba bombi ubutumwa ibasaba kwitaba kuwa Kane w’iki cyumweru tariki ya 07 Mata 2020, bagasobanura ibyerekeranye n’imyitwarire bagaragaje, igihe Rayon Sports ititabiraga irushanwa ry’Ubutwari rya 2020.

Kuwa 08 Gashyantare ubwo FERWAFA yatangazaga ko ifatiye Rayon Sports ibihano bikomeye kubera ko yanze gukina igikombe cy’ubutwari,Perezida wa Rayon Sports yakoresheje imvugo ikarishye anenga cyane iri shyirahamwe ko rifite imiyoborere mibi ndetse n’akarengane.

Yagize ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA, Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe.”

Nyuma y’aho gato yahise afata inkuru yigeze gukorwa n’ikinyamakuru IGIHE aho umudepite witwa Mukayuhi yabazaga uwahoze ari minisitiri wa siporo n’umuco,Hon.Uwacu Julienne igihe ati “Ikintu kitwa FERWAFA kizatungana ryari?”.

Yahise yongeraho amagambo agira ati “Hon. Humura ibyo wavugaga twe tubana nabyo kdi igihe kirageze ngo tuvuge OYA ku mikorere mibi, OYA ku Karengane, OYA ku buyobozi bubi bwa FERWAFA”

Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,nawe yahamagajwe n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA kubera ikiganiro yahaye itangazamakuru ku byerekeye kwikura mu gikombe cy’Ubutwari, aho yumvikanye avuga ko Komite ya FERWAFA atari abafatanyabikorwa ahubwo ari ’abakozi babo’.

Icyo gihe yagize ati " FERWAFA ntabwo ari umufatanyabikorwa wacu, FERWAFA ni abakozi bacu , bariya mubona...comite executive (komite nyobozi), umunyamabanga wayo Regis..."

Kuwa 08 Gashyantare 2020 nibwo FERWAFA yafatiye Rayon Sports ibihano birimo kutazitabira imikino y’irushanwa ry’Intwari umwaka utaha wa 2021 mu gihe yaramuka isoje umwaka w’imikino wa 2019-2020 mu myanya 4 ya mbere.

Rayon Sports yabujijwe gutegura no kwitabira imikino ya gicuti yaba iy’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu mu gihe kingana n’amezi 12. Rayon Sports kandi ikaba yaraciwe ibihumbi 300 by’ihazabu.

Nyuma yo kujuririra ibi bihano,akanama k’ubujurire kafashe umwanzuro wo kugumishaho Amande y’ibihumbi 300 FRW, Kudategura imikino ya Gicuti mu Rwanda mu gihe cy’umwaka no kudategura imikino ya gicuti hanze bikurwaho.Kutitabira amarushanwa y’ubutwari nabyo byakuweho.

Ibyo FERWAFA yashingiyeho ifatira Ibihano Sadate na Nkurunziza









Ibitekerezo

  • Mwaba-rayons mwe, nanjye nemeranya na Sarpong kuri uyu mugabo Munyakazi: ntabwo ari ku rwego rwo kuyobora Rayons Sport FC. Maturity & wisdom matter a lot: ushobora kudakinira igikombe cy’Intwari kidiplomacy, ariko nturenzeho utugambo, cyane cyane ubashije gutekereza neza kuri meaning y’icyo gikombe. None se kwibasira FERWAFA kuri kiriya gikombe, ibindi byo bikinirwa ku butaka bw’u Rwanda, ninde ubishinzwe?? Cyeretse ubashije kuvana equipe kukitwa igikombe icyo aricyo cyose, kdi ntitwagukundira. Noneho kuba disciplinary committee ya FERWAFA itinyuka guha President w’ikipe nka Rayons Sport disciplinary sanction, byonyine ubwabyo bikwiye gutuma uhita ufata icyemezo. N’ubwo wamenya ko babirose byonyine! So man, ntabwo uri mature, ntanubwo uri wise.

    Ihangane Sadate wacu iyi Si ntisakaye. Be conforted.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa