skol
fortebet

Umuyobozi muri FERWAFA ushinjwa gusambanya ku ngufu umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2020 yarekuwe

Yanditswe: Thursday 21, May 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi wa tekinike w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , Hussein Habimana wari umaze ukwezi kurenga afunze biravugwa ko yamaze kurekurwa by’agateganyo nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umwana w’umukobwa wari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 .

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru Rwandamagazine.com aremeza ko uyu muyobozi yarekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020.

Nyuma yo gufatwa n’ubugenzacyaha yahise akorerwa dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha maze mu cyumweru gishize ku wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020 aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’iminsi 30.

Yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umwana w’umukobwa wari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 amwizeza ko azamufasha agatsinda.

Habimana Hussein yaburanye ahakana ibyo aregwa avuga ko abeshyerwa asaba ko hakusanywa ibinyemenyetso bifatika bimushinja. Yasabye ko yarekurwa akajya aburana ari hanze.

Isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020 mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ruherereye mu Karere ka Kicukiro, urukiko rwemeza ko arekurwa by’agateganyo akazajya yitaba Urukiko buri uko rumukeneye.

Kuwa 08 Gicurasi 2020,nibwo byamenyekanye ko Umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Hussein Habimana,yari amaze ukwezi ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yabwiye itangazamakuru icyo gihe ko aya makuru ari impamo,Habimana Hussein yatawe muri yombi ndetse dosiye ye barangije kuyishyikiriza ubushinjacyaha.

Ati: “Nibyo, Hussein ari gukurikiranywa ari ko dosiye ye twarangije kuyishyikiriza ubushinjacyaha”.

Amakuru avuga ko Habimana Hussein yaba yashukashutse umukobwa umwe mu bari muri Miss Rwanda 2020 akajya amusaba ko bahura amwizeza ko azamufasha kwegukana iri kamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Uyu mwari utaravuzwe amazina ngo byarangiye Hussein amukoresheje n’imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse birangira ahise amuta burundu.

Hussein,ngo yari yijeje uyu mu Miss ko azamufasha kubona amajwi kubera ko asanzwe afite amafaranga atari make akesha kuba ahembwa umushahara urenga Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Hussein Habimana ntabwo ari mushya mu ba Miss kuko yaheruka gushakana na Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka 2017, ni mu bukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre tariki 22 Ukuboza 2019.

Habimana Hussein yagizwe umuyobozi wa tekinike muri Ferwafa Muri Nyakanga 2018 atsinze abandi Banyarwanda batanu bari basabye uwo mwanya barimo Mbabazi Alain, Muhire Hassan wahoze atoza Miroplast FC, Seninga Innocent utoza Musanze FC, Rukundo Eugène na Uwambaza Jean Marie Vianney we utarabashije no kwitabira ikizamini cyo kuvuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa