Kigali
startimes

Biravugwa:Visi-Perezida wa mbere wa Rayon Sports yeguye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 17 October 2019 Yasuwe: 3230

Amakuru akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko Visi perezida wa mbere wa Rayon Sports Thadee Twagirayezu yaba yeguye ku nshingano ze kubera impamvu zitandukanye zitatangajwe.



Nkuko amakuru yacaracaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Visi perezida wa mbere wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee yeguye kuri izi nshingano ze aho bivugwa ko ngo byaba byatewe nuko iyi kipe itaramwishyura amafaranga imubereyemo.

Mu kiganiro Perezida wa Rayons Sports, Sadate Munyakazi,yagiranye na Radio 10 mu gitondo, yavuze ko ntacyo azi kuri aya makuru gusa uyu munsi biramenyekana.

Ati “ Ntabwo ayo makuru ndayamenya nanjye nayabonye ku mbuga nkoranyambaga ariko mu buryo bwizewe ntayo mfite.Nagerageje telefoni ye ntibyakunda.Njye ku bwanjye ntabwo ndayamenya.”

Amakuru aravuga ko ngo Visi perezida Twagirayezu Thadee yaba yeguye kubera ko ngo hari amafaranga y’amatike yishyuriye abakinnyi ubwo berekezaga muri Nigeria akaba atarayishyurwa.

Biravugwa kandi ko Thadee yagerageje kwegura inshuro 2 mu minsi ishize ariko abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports bakamusaba kubireka.

Kugeza ubu Twagirayezu ntacyo aratangaza gusa turacyakurikirana iyi nkuru neza kugeza ubwo turabagezaho amakuru yuzuye.

Ku rundi ruhande Perezida wa Rayon Sports yasabye abafana gukomeza ubumwe ndetse bakarushaho gutegura umukino wa Bugesera FC uzaba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Sakindi

    Uyu mugabo se yarari m’ubutembere? Hahahahahahaha

    October 2019

Inzindi nkuru

Reba urutonde rw’amakipe 5 igihangage Lionel Messi ashobora kwerekezamo

Ibinyamakuru byandika Siporo ku mugabane w’Uburayi bimaze iminsi bivuga ko...
5 July 2020 Yasuwe: 1467 0

Umutoza Arteta yagiriye inama ikomeye abayobozi b’ikipe ya Arsenal

Umutoza w’ikipe ya Arsenal,Mikel Arteta umaze gutsinda imikino 3...
5 July 2020 Yasuwe: 1418 0

Karim Benzema agiye kuryozwa isebanya yakoreye Mathieu Velbuena akoresheje...

Umukinnyi w’ Umufaransa ufite inkomoko muri Afurika unakinira Real Madrid,...
5 July 2020 Yasuwe: 1336 0

Impunzi 2 zo mu nkambi ya Mahama zarashwe zigerageza kwinjiza...

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego z’umutekano zarashe ku itsinda...
4 July 2020 Yasuwe: 1339 0

Rayon Sports yamaze kwishyura umutoza Javier Martinez Espinosa

Ikipe ya Rayon Sports yamenyesheje FIFA ko yamaze kwishyura amafaranga...
4 July 2020 Yasuwe: 1792 0

Muhawenima na Runigababisha bari bakomeye mu buyobozi bw’abafana ba Rayon...

Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports,Claude Muhawenimana na Mike...
4 July 2020 Yasuwe: 2184 1