skol
fortebet

Bizimana Djihad yashyize atangaza ikibazo gikomeye gituma Amavubi adatsinda

Yanditswe: Sunday 26, May 2019

Sponsored Ad

Uyu musore uri mu biruhuko mu Rwanda nyuma y’umwaka mu Bubiligi yabwiye Radio 10 kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 25 Gicurasi 2019 ko Amavubi aafite abakinnyi bakomeye ndetse batananirwa gusubira muri CAN,ahubwo uko ikipe itegurwa n’uko abakinnyi bahamagawe bafatwa aribyo bituma itsindwa umusubirizo.

Sponsored Ad

Yagize ati “Bambabarire kuba mbivuze.Abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu ntaho batandukaniye n’abakinnyi batayikinamo.Abakinnyi b’Amavubi bariho ubu ni abakinnyi beza.Urebye uko twakinnye na za Cote d’Ivoire na za Guinea twakinaga neza bikarangira dutsinzwe.

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu agomba kuba atandukanye n’utahamagawe,yaba mu buryo bw’amafaranga no mu bundi buryo bwose bushoboka.Ntabwo wambwira ukuntu umukinnyi ahamagarwa mu ikipe y’igihugu,agakina umukino,yatsindwa agataha nkuko yaje.Nubwo aba yatsinzwe umukino ariko ntaho aba atandukaniye n’umuntu utahamagaye.Nta motivation umukinnyi w’Amavubi ahabwa yatuma yitanga bikomeye kandi na bagenzi banjye barabizi tujya tubiganiraho.”

Djihad yavuze ko abo bakinana mu ikipe ya Waasland Beveren iyo bahamagawe bararira cyane kubera ubuzima bwabo buba bugiye guhinduka ariko mu Mavubi nta kintu bahabwa iyo batsinzwe.

Mu nama y’inteko rusange ya FERWAFA iherutse,hatowe komite ishinzwe gutegura amakipe y’igihugu ndetse ikibazo cy’Amavubi ngo gishobora kuzashakirwa umuti urambye.


Djihad yavuze ko abakinnyi b’Amavubi badatandukanye n’abatayikinamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa