skol
fortebet

Bizimana Yannick yahishuye uko umutoza Adil yamufashije gutsinda igitego cya mbere muri APR FC

Yanditswe: Sunday 15, Nov 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu mushya wa APR FC,Bizimana Yannick yatangaje ko kuba yaratsinze igitego cya mbere muri iyi kipe yabifashijwemo n’umutoza we Adil Mohamed wamuhaye imbaraga ubwo yari afashe umupira.

Sponsored Ad

Hari mu mukino wa karindwi wa gicuti APR FC yatsinzemo Sunrise ibitego 2-1 kuwa Kane tariki ya 12 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali, ku munota wa 38 ku mupira mwiza yari acomekewe na Bukuru Christopher yatsinze igitego ke cya mbere mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Bizimana yabwiye urubuga rwa APR FC ko yafashe icyemezo cyo gukomezanya umupira ubwo yari hagati ya ba myugariro babiri ba Sunridr FC, kubera ijwi ry’umutoza we.

Yavuze ko agifata umupira yumvise ijwi ry’umutoza we Mohammed Adil rivugira hejuru rimubwira riti ”Komeza Yannick, komeza” afata icyemezo ubwo, nawe wiyemerera ko yabifashijwemo na Stade yari yambaye ubusa kuko byatumye ijwi ryirangira mu matwi ye.

Yagize ati: ”Ukuntu igitego cyatsinzwe, kubera ko ntabwo nigeze nsaba umupira ngenda nirukanka, naraje nsaba umupira bakinaho gato maze (Bukuru) ashyira imbere mbona kugenda, Bukuru yakinnye neza cyane ntabwo ari wo mupira wonyine yampaye ni uko wenda amahirwe atabashije kunsekera ko natsinda ibitego byinshi ariko uburyo bwo narabubonye.”

Bizimana yavuze ko gutsinda iki gitego cya mbere byamuhaye imbaraga n’icyizere cyo kuzatsinda ibindi mu mikino iri imbere irimo ukomeye bazakina na Gor Mahia muri CAF Champions League.

Ati ”Icyizere ndagifite kinshi cyane bishoboka, ikintu cyanejeje cyane ntabwo ari uko natsinze igitego ahubwo ni uko mbasha gukinana na bagenzi banjye tukabasha kubona andi mahirwe menshi kandi ngera n’imbere y’izamu kenshi.

Icyizere mfite ni uko ibitego bigihari, tuzagerageza uko dushoboye kose ibyanjye byose ngomba kubitanga kubera APR FC kuko ubung’ubu nta handi hantu umutima wanjye uri uri hano, imbaraga zanjye zose, ibitekerezo byanjye byose mbishyira ku kazi kureba ko APR FC yabashije kubona amanota atatu cyangwa abafana bayo babashije kurara mu byishimo.”

Bizimana Yannick yageze muri APR FC kuwa 19 Nyakanga 2020 avuye muri Rayon Sports yari amazemo umwaka umwe nyuma yo kumukura muri AS Muhanga.

APR FC irakina umukino wa munani wa gicuti na Etincelles kuri Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali guhera saa cyenda n’igice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa