skol
fortebet

Bizimana Yannick yatangaje ibintu 2 akundira ikipe ya APR FC

Yanditswe: Monday 20, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu mushya wa APR FC,Bizimana Yannick yavuze ko yishimiye kwerekeza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu kubera ko iharanira gutwara ibikombe buri mwaka ndetse yita ku bakinnyi bayo cyane.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje ejo ku cyumweru Tariki 19 Nyakanga 2020,ubwo yari ku cyicaro cya APR FC ku Kimihururura mu karere ka Gasabo mu muhango iyi kipe yateguye wo kwerekana abakinnyi bashya yaguze barimo n’uyu rutahizamu.

Aganira n’urubuga rwa APR FC,Bizimana Yannick yagize ati "Ndagira ngo mbere na mbere nshimire ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa APR FC habayeho ibiganiro ku mpande zombi barumvikana ari nayo mpamvu guhera uyu munsi ndi umukinnyi wa APR FC kandi niyemeje gutanga imbaraga zanjye zose nkazayigeza ku ntego zayo.

Nejejwe cyane no kuba ndi umukinnyi wa APR FC ni ikipe nziza buri mukinnyi yakwifuza gukinamo, ni ikipe iharanira gutwara ibikombe kandi ikaba ari ikipe ifata neza abakinnyi bayo ari nabyo bituma buri mukinnyi wese yakwifuza kuba mu muryango wa APR FC.”

Uretse uyu Bizimana Yannick waturutse muri Rayon Sports, APR FC yerekanye abandi bakinnyi bashya barimo Nzansimfura Keddy ufasha abataha izamu wakiniraga Kiyovu Sports, Ndayishimiye Dieudonné ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo ndetse na Ruboneka Jean Bosco ukina hagati afasha abashaka ibitego bombi baturutse muri AS Muhanga.

Ikipe ya APR FC ifite intego yo kwitwara neza umwaka utaha w’imikino, ikaba yarasinyishije aba basore mu rwego rwo kongera amaraso mashya mu ikipe yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Champions League nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona ya 2019-20 idatsinzwe, CECAFA Kagame Cup ya 2020 ndetse n’amarushanwa y’imbere mu gihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa shampiyona ya 2020-2021.

Tariki ya 22 Gicurasi 2020,nibwo byamenyekanye ko Bizimana Yannick yerekeje muri APR FC.Bivugwa ko yaguzwe Miliyoni 22 FRW yahawe Rayon Sports nawe akaba yarahawe andi angana na Frw 14M.

APR FC yasinyishije Bizimana Yannick amasezerano imyaka ibiri,itanze aka kayabo bifasha Rayon Sports guhemba abakinnyi bayo n’abakozi ikirarane cy’ukwezi kwa kabiri yari ibabereyemo ndetse yishyura Kapiteni Rugwiro Herve amafaranga yo kumugura yamusigayemo.

Bizimana Yannick n’undi mukinnyi wavuye muri Rayon Sports yakinnye shampiyona ya 2019/20 nyuma ya Irambona Eric na Kimenyi Yves (bombi baguzwe na Kiyovu Sports), Iradukunda Eric ‘Radu waguzwe na Police FC na Rutanga Eric wagiye Muri Young Africans, Michael Sarpong wirukanywe na Mugheni Kakule Fabrice watandukanye nayo.

Kuwa Kane taliki ya 20 Kamena 2019,nibwo Bizimana Yannick yasinyiye Rayon Sports yamutanzeho miliyoni 10 FRW zirimo 5 yahawe ndetse n’izindi 5 zahawe AS Muhanga na Gitiicyinyoni.

APR FC igize abakinnyi benshi babanza mu kibuga bavuye muri Rayon Sports barimo Imanishimwe Emmanuel Mangwende,Manzi Thierry na Mutsinzi Ange,Bukuru Christophe,Niyonzima Olivier Sefu na Yannick Bizimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa