skol
fortebet

Bola Lobota Emmanuel azakinira ikipe ya Rayon Sports umwaka utaha

Yanditswe: Friday 10, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Bola Lobota waherukaga gusinyira ikipe ya Gasogi United,biravugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sports kuzayikinira umwaka utaha w’imikino.

Sponsored Ad

Kuwa 23 Kamena 2020, ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Bola Lobota Emmanuel ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku masezerano y’imyaka ibiri.

Yagize iti “Birabaye, birabaye. Rutahizamu mpuzamahanga Bola Lobota Emmanuel ukinira Ikipe y’Igihugu ya RDC, yamaze gusinyira Gasogi United amasezerano y’imyaka ibiri.”

Amakuru yamenyekanye ku munsi w’ejo nuko Rayon Sports yaganiriye n’ikipe ya AS Maniema yo muri RDC kuri uyu mukinnyi iyibwira ko itaraha Gasogi United urwandiko rwo kumurekura ariyo mpamvu bavugana.

Amakuru aravuga ko aya makipe yombi yamaze kumvikana ndetse Bola Lobota agomba gukinira ikipe ya Rayon Sports nk’intizanyo mu mwaka w’imikino utaha.

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2020, nibwo Kakoza Nkuriza Charles (KNC) uyobora Gasogi United yandikiye ibaruwa Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, amumenyesha ko biyama ibikorwa bya Rayon Sports byo kugirana ibiganiro n’abakinnyi ba Gasogi United bakiyifiye amasezerano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020,nibwo Munyakazi Sadate yeruriye ikipe ya Gasigi United ayibwira ko nubwo ivuga ko yasinyishije uyu mukinnyi nta byangombwa irahabwa n’ikipe yahozemo.

Yagize ati “Bola Lobota ni Umukinnyi wa Maniema Union ya Kindu/RDC,nta Equipe nimwe abarizwamo mu Rwanda kuko nta Transfert international yaribwamuzane mu rwa Gasabo, aho gushakira ibibazo muri Rayon Sports abumva ko ari uwabo bakwihutisha ibijyanye niyo Transfert bagira amahirwe bakayibona.”

KNC yandikiye FERWAFA ko Rayon Sports iri guca mu gikari ikavugana n’abakinnyi bayifitiye amasezerno barimo Bola Lobota Emmanuel ufitiye Gasogi United amasezerano y’umwaka umwe.

Ibaruwa Igira iti: "Tubabajwe n’imyitwarire y’Ikipe ya Rayon Sport yo kutwinjirira mu buzima bw’ikipe yacu ya Gasogi United FC aho barikugira ibiganiro mu buryo bunyuranije n’amategeko ku bakinnyi bacu dufitanye amasezerano batatumenyesheje bagamije mu gusenya ikipe yacu.

Nyakubahwa dufashe uyu mwanya tubamenyesha umwe bakinnyi Ikipe ya Rayon Sport irikuvugana nawe w’umu kongomani witwa BOLA LOBOTA Emmauel wasinyiye ikipe ya Gasogoi United FC amasezerano y’Umwaka umwe.

Ni muri urwo rwego tubandikiye tubamenyesha imyitwarire idahwitse y’ikipe ya Rayon Sports."

Ibitekerezo

  • Sadate nimumureke impano imurimo yake! Mwabonye amacumacanye yanyuzemo ariko!!?? Hhhhh Sadate uzampamagare tuvugane kuko njye sinabona nimero zawe aho ndi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa