skol
fortebet

Bruno Fernandes yatangaje impamvu ikomeye yamuteye kwerekeza muri Manchester United

Yanditswe: Friday 31, Jan 2020

Sponsored Ad

Umunya Portugal, Bruno Fernandes,waraye asinyiye ikipe ya Manchester United yatangaje ko icyemezo cyo kuyerekezamo kitamugoye gufata kuko yakuze ayikunda kubera kabuhariwe Cristiano Ronaldo.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wo hagati w’umuhanga no mu gutsinda ibitego,yaraye asinye muri Manchester United amasezerano y’imyaka 5 n’igice aguzwe akayabo ka miliyoni 46,6 z’amapawundi azagera kuri miliyoni 68 bitewe n’uko azitwara n’ibyo azafasha iyi kipe.

Fernandes wari kapiteni wa Sporting Lisbon,yavuze ko yakunze United cyane ubwo Cristiano Ronaldo na Nani bayikinagamo mu myaka yashize.

Yagize “Natangiye gukunda Manchester United ubwo nakundaga kureba imikinire ya Cristiano Ronaldo.Kuva ubwo nabaye umufana w’iyi kipe y’igitangaza.

Kuri njye gukinira United n’ishema.Narakoze cyane kugira ngo ngere kuri uru rwego kandi ndaezeranya abafana ko nzakora cyane nziyitangira kugira ngo dutsinde tunatware ibikombe.”

Bruno Fernandes yifujwe n’amakipe akomeye ku isi ariko United niyo yatsinze urugamba birangira imwegukanye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa