skol
fortebet

Bruno Fernandes yavuze amagambo asingiza bikabije Cristiano Ronaldo bakinana muri Portugal

Yanditswe: Wednesday 27, May 2020

Sponsored Ad

Umunya Portugal, Bruno Fernandes ukinira ikipe ya Manchester United yatangaje ko mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihugu,Cristiano Ronaldo atajya asimbuka nk’abandi bakinnyi ahubwo aguruka.

Sponsored Ad

Bruno yabwiye abanyamakuru ko uyu rutahizamu uri mu beza babayeho ku isi yakoze amateka akomeye mu ikipe ya Manchester United ndetse kuri we ngo ubuhanga afite bwo mu kirere butuma abona ko atajya asimbuka ahubwo yifitemo imbaraga zo kuguruka.

Bruno wageze muri Manchester United muri Mutarama uyu mwaka agahita yigarurira abakunzi b’iyi kipe y’ubukombe,yavuze ko abona imyaka 6 Ronaldo yamaze I Old Trafford ari iy’intsinzi kuko yahatwariye ibikombe byinshi birimo na UEFA Champions League yatwaye 2008 atsinze igitego cy’umutwe kidasanzwe n’umutwe ari mu kirere cyane.

Abajijwe umukino wa Manchester United yarebye yakwifuza gusubiramo,Bruno Fernandes yagize ati “Ndatekereza ko mu mateka nibuka umwe-Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2008 ubwo Cristiano Ronaldo yatsindaga igitego n’umutwe.

Nyuma yawo yahushije penaliti nkuko byagenze no kuri Chelsea bakinaga.Wabaye umukino mwiza kuri Cristiano kandi n’umwe mu mikino myiza yabayeho kuko yatsinze igitego cyiza cyane n’umutwe.Ntabwo yasimbutse ahubwo yaragurutse.

Nyuma y’aho yahushije penaliti ariko ntibyabujije Manchester United gutwara igikombe.Twaje kumubona ari kurira kuko yari amaze gutwara UEFA Champions League.N’umwe mu mikino y’ingenzi ya Manchester United.”

Abajijwe ku mukino yakunze muyo amaze gukinira United,Bruno Fernandes yavuze uwo batsinzemo Watford ibitego 3-0 birimo icye cya mbere yatsindiye iyi kipe ye nshya.

Imvugo ya Bruno Fernandes yasembuye abantu benshi n’ibinyamakuru bihita bitangira guhererekanya amafoto agaragaza ibitego Cristiano Ronaldo yagiye atsinda n’umutwe yasimbutse mu kirere.

Mu mukino wo ku munsi wa 17 wa shampiyona y’Abataliyani, Serie A Juventus yatsinzemo Sampdoria ibitego 2-1 wabaye tariki ya 18 Ukuboza 2019, Cristiano Ronaldo ubwo yari mu rubuga rw’amahina yikojeje mu birere agera muri metero hafi ebyiri n’igice atindayo ategereje umupira ko umugeraho, ashyiraho umutwe awumanurira mu rushundura.

Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera uyu mutwe yateye ikipe ya Sampdoria asimbutse mu kirere agera muri metero 2.6.

Ronaldo yageze mu kirere arahahagarara ahamara isegonda rimwe n’igice ategereza umupira ko umugeraho,arangije awutera umutwe werekeza mu rushundura.

Kugeza n’ubu benshi ntibariyumvisha ukuntu umuntu yasimbuka akazamuka akagera ku ntera nk’iyo uyu munya Portugal w’imyaka 34 yagezeho,aho bamwe bahise batangira kumwita ikivejuru.

Umutoza Claudio Ranier utoza Sampdoria nyuma y’umukino mu kiganiro yagiranye na ITV Footbal yamugereranyije n’abakinnyi ba NBA kubera ukuntu yikojeje ibirere.

Yagize ati “Wamurebaga ukagira ngo ni umukinnyi wa NBA. Yagumye mu kirere nk’isaha n’igice [Araseka].”

Yakomeje ati “Nta kindi wabivugaho usibye kumukurira ingofero gusa.”










"Ntabwo Cristiano asimbuka,araguruka"-Bruno Fernandes

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa