skol
fortebet

Bwa mbere mu myaka 25 ishize,Amavubi ntazitabira CECAFA izabera muri Uganda

Yanditswe: Friday 22, Nov 2019

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi ntizitabira irushanwa rya CECAFA y’ibihugu rizabera muri Uganda mu kwezi gutaha kubera ikibazo cy’amikoro nkuko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo [MINISPOR].

Sponsored Ad

Amavubi amaze igihe yitabira buri gihe irushanwa rya CECAFA senior Challenge,ntazitabira iriteganyijwe kubera mu gihugu cya Uganda mu kwezi gutaha kubera ikibazo cy’amikoro, nk’uko byemejwe na Minisiteri ifite Siporo mu nshingano zayo.

Umuyobozi w’agateganyo wa siporo muri Minisiteri ya Siporo yabwiye ikinyamakuru FunClub.rw dukesha iyi nkuru ko nta mikoro bafite,ariyo mpamvu Amavubi atazakina CECAFA.

Yagize ati “Ibintu byose byigwaho biri ku ngengabihe nyuma hakabaho kwitegura iyo byari bizwi.Twateye inkunga irushanwa rya CECAFA ku makipe ryabereye hano mu Rwanda, FERWAFA yari ibizi ko CECAFA y’ibihugu nta mafaranga y’andi azaboneka yo kuyishyiramo, nta cyahindutse iyi CECAFA ntabwo tuzayitabira.”

MINISPOR ifite mu nshingano zayo amakipe y’igihugu imaze iminsi idafasha amakipe y’u Rwanda kwitabira imikino y’akarere mu mupira w’amaguru kuko na CECAFA iheruka mu kwezi kwa 10 muri Uganda ku batarengeje imyaka 20 nabwo u Rwanda rwananiwe kwitabira kubera ibibazo by’amikoro.

Ibindi bihugu byo muri aka karere byamaze kwemeza ko bizitabira iyi CECAFA, birimo Tanzania, u Burundi, Kenya ifite igikombe giheruka, Djibouti, Ethiopia, Somalia, Eritrea, Zanzibar, Ethiopia na Uganda izakira aya marushanwa.

Ni u bwa mbere mu myaka 25 ishize ikipe nkuru y’u Rwanda inaniwe kwitabira imikino ya CECAFA y’ibihugu igihe yateguwe kubera ibibazo by’amikoro.

Ikinyamakuru FunClub.rw kivuga ko imikino ya CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda, yabayemo igihombo cya miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda ahanini bitewe n’ubwitabire buke cyane bw’abantu bazaga ku bibuga.

U Rwanda rwabuze amafaranga yo kwishyurira indege abakinnyi no kuzabaha uduhimbazamusyi kuko igihugu cyakiriye imikino ya CECAFA cyishyura hotel n’ibyo kurya ku makipe yitabiriye, kikanishyura ingendo z’imbere mu gihugu.

Ibitekerezo

  • Ibaze U Burundi buzajyayo twe ngo oya kubera amikoro.????? None ngo muri 2050 tuzaba twinjiza 1,600$/year? Ejobundi Amavubi yaheze Maputo yabuze indege. Ubutaha bajye babarekera mu Rwanda aho kugirango umuntu ajye gutesekera ku kibuga kandi yatumwe n’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa