skol
fortebet

Byarangiye Bugesera FC yemeye gukina na Rayon Sports saa kumi n’ebyiri

Yanditswe: Friday 18, Oct 2019

Sponsored Ad

Mu nama yahuje abayobozi ba FERWAFA n’abayobozi b’amakipe ya Bugesera FC na Rayon Sports kugira ngo bakemure ikibazo cy’isaha bagomba gukiniraho umukino wabo kuwa kabiri w’icyumweru gitaha,yarangiye bose bemeye ko uzaba saa kumi n’ebyiri.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo Bugesera FC yashyize hanze ibaruwa yamagana icyemezo cya FERWAFA cyo kwemera ubusabe bwa Rayon Sports bwo gukina nayo saa kumi n’ebyiri ariko byarangiye ibyemeye nyuma y’ibiganiro.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,iyi nama yamaze amasaha arenga 3, yarangiye hamejwe ko umukino Rayon Sports izakiramo Bugesera FC, uzaba ku wa kabiri tariki ya 22 Ukwakira saa 18H00, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Bugesera FC yavuze ko idashobora gukina saa kumi n’ebyiri kubera abafana bayo baturuka kure batabasha kwitabira uyu mukino wa nijoro gusa byarangiye ivuye ku izima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa