skol
fortebet

CAF yafashe umwanzuro ushobora kuzatuma Arsenal na Liverpool zirira ayo kwarika

Yanditswe: Thursday 16, Jan 2020

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yamaze kwisubiraho ivuga ko igikombe cya Afurika cyari cyimuriwe mu mpeshyi kizagaruka mu kwezi kwa mbere mu mwaka utaha kubera ko ngo abanya Cameroon batinya ko icyo gihe ikirere gishobora kuzaba kimeze nabi.

Sponsored Ad

Nkuko abayobozi ba CAF n’aba Cameroon baraye babifashemo umwanzuro kuri uyu wa Gatatu,Igikombe cya Africa 2021 kuzaba gikinwa ku nshuro ya 33 muri Cameroon kizaba guhera kuwa 09 Mutarama kugeza kuwa 06 Gashyantare 2021.

Aba bayobozi bavuze ko gukura iki gikombe mu mezi ya Kamena-Nyakanga byatewe n’uko muri iki gihugu hashobora kuzaba hari imvura nyinshi ishobora kugira ingaruka ku mikino.

Mu mwaka washize iki gikombe cyakiniwe mu Misiri muri Kamena bituma benshi babyishimira kuko amakipe y’iburayi atabuze abakinnyi bayo b’abanyafurika muri shampiyona.

Iki cyemezo cya CAF kizatuma amakipe yo mu Bwongereza atunze abanyafurika benshi ahungabana aho ku isonga Liverpool izatakaza abarimo Sadio Mane,Mo Salah,Naby Keita mu gihe Arsenal izabura Aubameyang,Nicolas Pepe na Elneny naba yaravuye mu ntizanyo.Amakipe yo mu Bwongereza azabura abakinnyi b’Abanyafurika imikino isaga 6 yose.

Andi makipe arimo PSG,Atletico Madrid,Real Madrid izagarura Achraf Hakimi n’ayandi azabura abakinnyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa