skol
fortebet

CAF yasubije Rayon Sports yayandikiye iyisaba ko umukino izakirwamo na Al Hilal wabera ahandi hatari muri Sudani

Yanditswe: Saturday 17, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yateye utwatsi ibaruwa Rayon Sports yari yayandikiye iyisaba ko umukino wo kwishyura izakirwamo na Al Hilal-Club mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League utabera muri Sudani.

Sponsored Ad

Tariki ya 11 Kanama ni bwo umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ribanziriza amatsinda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ‘Total CAF Champions League’ wahuje Rayon Sports na Al Hilal yo muri Sudani warangiye amakipe yombi anganya 1-1 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Rayon Sports yasabye ko umukino wo kwishyura wagombaga kubera muri Sudani wabera ahandi kuko itari yizeye umutekano wo muri iki gihugu kimaze iminsi kirangwamo imyigaragambyo n’ubwicanyi bitewe n’abaturage badashyigikiye abasirikare bafashe ubutegetsi.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa y’Umunyamabanga wa CAF, Anthony Baffoe yasubije Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu, ivuga ko umukino uzakinirwa muri Sudani.

CAF ibinyujije mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yijeje Rayon Sports ko umutekano uzaba wose nyuma yo kubisezeranywa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sudani.

Ati ”Bwana Munyamabanga Mukuru, dushingiye ku ibaruwa yanyu igaragaza impungenge mwagize ku mukino twavuze, turabamenyesha ko CAF yakurikiranye iki kibazo yitonze. CAF yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sudani kurimara impungenge zijyanye n’umutekano kuri uyu mukino, na yo yemeza ko hari ingamba zafashwe kugira ngo umukino uzagende neza. Ku bw’ibyo, umukino uzabera muri Sudani nk’uko byari biteganyijwe ariko tuzakomeza kubikurikirana turebe ko umukino uzaba mu buryo bwiza.”

Rayon Sports yahisemo kuzerekeza muri iki gihugu habura iminsi ibiri gusa ngo umukino nyir’izina ube ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019.

Rayon Sports iri gukora imyitozo kabiri ku munsi, aho yatangiye gutozwa na Tekinike, Kayiranga Baptiste guhera kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gutandukana na Robertinho waje mu Rwanda yijejwe amasezerano ariko ntayahabwe.

Kugirango Rayon Sports ikomeze ni uko yatsinda Al Hilal cyangwa se bakanganya ku bitego birenze igitego kimwe.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Al-Hilal Club, izahura n’izakomeza hagati ya Rahimo FC yo muri Burkina Faso cyangwa Enyimba FC yo muri Nigeria.

Ibitekerezo

  • uyu mukino gasenyi ishobora kuwutsinda nihindura gato imikinire,kuko ubushize ubwo igera 1/4 imikino myinshi yayitsindiye hanze. LRB y’iburundi, gormahiya, ASM Alge, na Mamerodi yabaciye murihumye, baribayishe iyo ikibuga kitanyerere.

    muli abashinyaguzi ngo Rayon izayikuramo muranshekeje hahahha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa