skol
fortebet

Cameroon yagabanyije icyizere cy’Abanyarwanda cyo kubona Amavubi mu mikino ya CAN 2021

Yanditswe: Sunday 17, Nov 2019

Sponsored Ad

Mu minsi 4 gusa,Amavubi yatsinzwe imikino 2 ya mbere mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CAN 2021 izabera muri Cameroon aho yananiwe no kwinjiza igitego muri iyi mikino yose.

Sponsored Ad

Mu mukino utaryoheye abawurebye,Amavubi yatsindiwe kuri stade ya Kigali igitego 1-0 na Cameroon mu mukino wa kabiri wo mu itsinda F ryo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CAN 2021.

Amavubi yatsindiwe muri Mozambike ibitego 2-0 kuwa Kane w’iki cyumweru,yongeye gutsindirwa I Kigali na Cameroon igitego 1-0 cyatsinzwe na Moumi Ngamaleu ku munota wa 70 w’umukino.

Muri uyu mukino waranzwe no guhuzagurika ku mpande zombi,Cameroon yeretse Amavubi ko agifite byinshi byo gukora kugira ngo yongere gusubira muri CAN aherukamo muri 2004 afite abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru.

Ku munota wa 11 w’umukino,Kagere Meddie yari afunguye amazamu ubwo yacomekerwaga umupira mu rubuga rw’amahina, asigarana n’umunyezamu Andre Onana, ateye umupira mu izamu ufata inshundura zo hanze.

Rutahizamu Vincent Aboubakar wari umaze igihe kinini adakina niwe Cameroon yashoye mu kibuga nyuma yo kubura Choupo Moting ku munota wa nyuma kubera ikibazo cy’umugongo.Mu minota ya mbere y’umukino uyu rutahizamu yakagombye kuba yafunguye amazamu ariko yateye hanze imipira yose yahawe.

Mu gice cya mbere,Amavubi ntiyigeze agorwa na rutahizamu Aboubakar wari ku rwego rwo hasi gusa nayo ntiyigeze abyaza umusaruro iki cyuho cya Cameroon ngo ayisatira ndetse abe yayibonamo igitego.

Ku munota wa 56 w’umukino Amavubi Hakizimana Muhadjiri yabonye uburyo bwo gutera mu izamu ariko ateye umupira uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 56, Sibomana Patrick yasimbuye Hakizimana Muhadjiri mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi.

Ku munota wa 64 w’umukino,Cameroon yabonye uburyo bwiza ubwo Michael Ngadeui Ngandui yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yateye n’umutwe uca hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 70 nibwo Cameroun yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Moumi Ngamaleu wateranye umupira Nirisarike Salomon usanga Kimenyi Yves ahagaze nabi, umupira ujya mu izamu.

Amavubi atigeze agaragaza ko afite inyota yo gutsinda umukino yibutse gusatira bongeyeho iminota 4 y’inyongera nyuma ya 90, ariko umunyezamu Andre Onana ayabera ibamba.

Ku munota wa 1 w’inyongera, Bizimana Djihad yateye umupira ukomeye ushyirwa muri koruneri yatewe neza na Sibomana Patrick ushyirwa ku mutwe na Nirisarike Salomon uca hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 03 w’umukino,Tuyisenge yari yishyuye Cameroon igitego ariko umunyezamu Andre Onana ashyira umupira muri koruneri.

Ku munota wa nyuma Amavubi yahushije igitego ubwo myugariro wa Cameroon yaari agiye kwitsinda igitego ariko umunyezamu we Andre Onana arahagoboka.

Mu mukino wose Amavubi yagerageje uburyo 13 mu izamu rya Cameroon ariko rimwe niryo ryaganye mu izamu mu gihe Cameroon yagerageje uburyo 12 nayo inshuro imwe niyo yaganye mu izamu yabyaye igitego.

Uku gutsindwa umusubirizo kw’Amavubi,kwashyize akazi ka Mashami Vincent mu mazi abira kuko yari yasabwe kubona amanota nibura 4 muri iyi mikino 2 ariko yayitsinzwe yose.

Amavubi n’aya nyuma muri iri tsinda F n’amanota 0 mu gihe Cameroun iyoboye itsinda n’amanota ane.Cape Verde izahura na Mozambike kuri uyu wa Mbere.

Ibitekerezo

  • Tugomba gutegura duhereye mu bana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa